Gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokarasi n’amashyaka menshi, bwemera amashami atatu y’ubutegetsi (séparation des pouvoirs).
- Kwimakaza no kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu hakurikijwe amategeko mpuzamahanga
- Kurwanya byimaze yo ivangura n’itotezwa. Abanyarwanda bakagira amahirwe angana.
- Kurwanya ruswa, kudahana, n’ibindi byaha
- Kugena no gushyiraho uburyo bukwiye bwo gucunga neza umutungo wa rubanda n’uwa Leta
- Guha ijambo umwari n’umutegarugore, kubahiriza uburinganire bw’abagabo n’abagore
- Kurwanya ivangura n’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’abana, abari n’abategarugore
- Gukemura burundu ikibazo cy’ubuhunzi
Ubwiyunge, uburezi n’umuco
- Kwirinda icyagarura amacakubiri mu Banyarwanda
- Kwihanganirana, gusangira akababaro
- Kwirinda icyagarura ubwicanyi mu Rwanda
- Gusubiza ireme mu burezi mu nzego zose. Gusubiza mwarimu agaciro
- Guha abana amahirwe angana yo kwiga kandi bose bakagana ishuri ntawe uhejwe
- Guteza imbere umuco mboneragihugu
Ubukungu n’umurimo
- Kubahiriza umutungo bwite wa buri Munyarwanda
- Kurwanya inzara n’ubukene
- Guteza imbere icyaro, gushaka amasoko
- Gushyiraho politiki iboneye yo gutanga akazi no guhanga imirimo
- Gushyiraho politiki y’ubuhinzi ibereye u Rwanda kandi ijyanye n’ibihe tugezemo
- Kubahiriza ubwigenge bwa buri wese mu byo akora (ubuhinzi, ubucuruzi, ubuhanzi, etc.)
- Kurandura ihezwa mu murimo
Umubano n’amahanga
- Gukomeza amasezerano hagati y’ibihugu by’incuti
- Kunoza ubucuti n’ubutwererane n’ibihugu mpuzamahanga
- Guteza imbere ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga (ONU, UA, n’indi) mu rwego rw’amasezerano mpuzamahanga yashyizweho
umukono
- Gukomeza amasezerano yose mpuzamahanga yashyizweho umukono
- Guhamya no kubahiriza uburenganzira n’ubwigenge bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu
Umutekano
- Kugira ingabo z’igihugu koko zitari iz’umuntu umwe, zidahutaza abaturage
- Kugira ingabo zizira ivanguramoko kandi zidaheza, zitaye ku mutekano wa bose
- Kugira ingabo z’igihugu zubahiriza demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu
