-
Ubutegetsi bw’igitugu butagendera ku mahame ya demokarasi
Ubuyobozi bw’u Rwanda ntibutandukanya inzego z’ubutegetsi « nshingategeko, nyubahirizategeko, n’ubucamanza » (séparation des pouvoirs). Hakora igitugu gusa. Ubu ikinyoma cyahawe intebe ngo u Rwanda ruyobowe muri demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi. Mu by’ ukuri, ishyaka rimwe rukumbi rya FPR-Inkotanyi ni ryo ryihariye ubutegetsi. Ntiryihanganira ko amashyaka atavuga rumwe na ryo yabaho. Umunyarwanda wese uri mu Gihugu imbere utinyutse gutanga igitekerezo kinyuranye n’icya FPR-Inkotanyi na Prezida Kagame Paul, bahita bamuhimbira ibyaha agafungwa cyangwa akarigiswa.
-
Ubutegetsi buhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu
Uburenganzira bwa muntu ntibugira umupaka mu byo umuturage yemerewe byose, haba mu burezi, mu bucamanza, mu kugira imitungo ye bwite, mu gushyiraho no kuyoboka amashyirahamwe ashaka, mu kuyashyigikira, ariko cyane cyane gutanga ibitekerezo bye ku mitegekere y’igihugu n’imibereho myiza y’abanyarwanda muli rusange kimwe no kugira amahirwe angana imbere y’ubutegetsi no mu mirimo ya Leta.
-
Ubutegetsi bufite urahare runini mu bikorwa byo kubangamira umutekano w’akarere
Ubushotoranyi n’ubwibone by’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi na Paul Kagame kuva muri 1990 byatumye ibihugu byo mu karere byishisha u Rwanda. Ingaruka zabyo zatumye Abanyarwanda bafatwa nk’abanzi ahantu hose.
Uburenganzira bwa muntu ntibugira umupaka mu byo umuturage yemerewe byose
Ubutegetsi buharanira gusa inyungu z’agatsiko.
- Ku birebana n’ubukungu, ubutegetsi bwa FPR bwashyizeho politike iteye agahinda y’ivangura isa na “apartheid” » yo guheza abakene mu bukene ku bushake. Ingero ni nyinshi:
- Abategetsi bita ku bukungu bwabo barushanwa kubaka amagorofa akora ku ijuru, barushanwa kugura amamodoka ahenze, kohereza abana n’imiryango yabo mu mahanga. Ibyo byose bakoresheje umutungo wa Leta, bakomeza gukenesha abaturage.
Ubucuruzi bukorerwa mu gihugu bwose buri mu maboko y’ako gatsiko na FPR gakoreramo. Amafaranga yose yagombaga gukoreshwa mu nyungu z’abaturage nayo yigira mu mifuka y’ako gatsiko.
Ubwiyunge bw’Abanyarwanda budashishikaje ubutegetsi buriho.
- Ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi ryihariye ubukungu bwose bw’igihugu. Riheza Rubanda, rikabatindahaza ribambura n’uduke bari bafite.
- Abantu bakurwa mu mitungo yabo bahutajwe – amasambu, amazu, n’ibindi – nta nguranwa bahawe, abandi basenyerwa amazu bakarara rubunda.
- Ruswa yahawe intebe, ntabwo ushobora kubona akazi utayitanze.
- Ubukene n’ubushomeri byiyongera ubutitsa kubera politiki yo gukenesha abaturage hakoreshejwe amashyirahamwe na za cooperatives.
- Buri Munyarwanda ahatirwa gutanga imisanzu ya hato na hato muri FPR-Inkotanyi, yaba umuyoboke wayo cyangwa atari we.
- Umucuruzi umaze kugwiza, agomba kubigabana na FPR, cyangwa agahigama. Yakwanga akabizira.
- Aho gushyira imbere ibikorwa nzamura-gihugu byatanga akazi ku Banyanyarwanda benshi kandi bikongera umutungo w’igihugu, ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi buhitamo kubaka inzu z’amagorofa menshi muli Kigali kugirango amahanga abemere ko barimo gutera imbere cyane kurusha ibindi bihugu by’Afrika.

