- Kwimakaza ukuri, ubutabera n’ubwiyunge,
- Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda,
- Kwihanganirana, gusangira akababaro,
- kubahana no kwirinda ivangura ry’amoko
- Kugendera ku mategeko n’amahame ya demokarasi,
- Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu,
- Gukunda igihugu n’umurimo,
- Kurengera umutekano w’abaturage
- Kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi,
- Gukorera mu mucyo no kurangiza inshingano,
- Kwita ku burere n’umuco mboneragihugu
Muvoma Nyarwanda Iharanira Impinduka muri Demokarasi – MRCD.
- itangaje ishikamye ko Abanyarwanda bakeneye kubaho mu cyubahiro cyagenewe ikiremwa-muntu, bakishyira bakizana muri byose.
- yiyemeje gukemura ibyo bibazo ibinyujije mu biganiro, maze amahoro akagaruka mu karere.
- ikaba yiteguye kuganira n’indi mitwe yose ya politiki hagamijwe gushaka no kwihutisha uko impinduka yagerwaho vuba mu Rwanda. Abanyarwanda bakeneye ihumure n’icyizere cy’ejo hazaza.
