Indangagaciro z’ibanze…

Bimwe mu bibazo abakorera politiki mu mahanga bahura na byo :

  • Kubahimbira ibyaha batakoze
  • Kuboherereza abagizi ba nabi biswe « intore » zo kubica no kubabuza epfo na ruguru
  • Kuburabuza abo mu miryango yabo
  • Kwangira bamwe muri bo kujya mu Rwanda, n’abagiyeyo bagafungwa byanze bikunze
  • Gushishikariza ibihugu bibacumbikiye kubashyikiriza ubucamanza bwo mu Rwanda bamaze kubahimbira ibyaha.

Uko Abanyarwanda bashegeshwe na FPR-Inkotanyi ishaka gufata ubutegetsi, ni nako bakomeje gushavuzwa na yo, mu gihe yo ishishikajwe no kubugundira.

Urugaga MRCD, rwemera nta shiti ko imiterere ya politike ndetse n’ubuyobozi bigomba gushingira ku mahame y’ubwisanzure n’inyungu bya rubanda. Ikigaragara ni uko ubutegetsi buriho butumva ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, yaba UMUHUTU, UMUTUTSI cyangwa UMUTWA. Ni yo mpamvu dusanga ko indangagaciro z’ibanze zigomba kubakirwaho ubuyobozi ari izi zikurikira:

  1. Kwimakaza ukuri, ubutabera n’ubwiyunge
  2. Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
  3. Kwihanganirana, gusangira akababaro, kubahana no kwirinda ivangura ry’amoko
  4. Kugendera ku mategeko n’amahame ya demokarasi
  5. Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu
  6. Gukunda igihugu n’umurimo
  7. Kurengera umutekano w’abaturage
  8. Kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi
  9. Gukorera mu mucyo no kurangiza inshingano
  10. Kwita ku burere n’umuco mboneragihugu

Harakabaho UBUTABERA, AMAHORO, UBUMWE na DEMOKARASI mu Rwanda.