
Ibinyamakuru biragira biti, Trésor Rusesabagina yagiye ahaberaga ibiganiro birimo ambassaderi w’u Rwanda muri America agirango amubaze impamvu bashimuse se, baramufunga. Rusesabagina uwo ni ya ntwari ya Hotel Rwanda.
Trésor ati, ngiye mu rwobo rw’intare. Yabivuze amasaha make mbere yuko inama itangira ku wa gatanu, mu biganiro byitwa DreamWeek byo kwibuka Martin Luther King Jr. Day.
Ntabwo batumye Trésor agira icyo avuga, nyuma y’amasaha atatu baganiriza abantu ibyerekeye u Rwanda, byakorwaga na ambasaderi, abahanga n’abandi. Uwari uyoboye inama yavuze ngo nta mwanya w’ibibazo uhari. Nyuma afata bimwe mu bibazo ariko Trésor Rusesabagina yari akiri ku murongo ubwo byarangiraga adahawe ijambo.
Batatse Paul Kagame bamuvuga ibigwi ariko birinda kuvuga iby’uburenganzira bwa muntu.
Ngibyo ibicicikana mu binyamakuru bya San Antonio! Byagaragazaga ko bishyigikiye Famille Rusesabagina.

Ikandire ibinyamakuru uryoherwe muntu wanjye! Kanda aha hasi!
Ikinyamakuru Express News!
https://www.expressnews.com/news/local/article/St-Mary-s-University-student-tried-to-16796745.php
Ikinyamakuru Flipboard
Ikinyamakuru DailyAdvent
