Igikeri cyaguye mu kizenga kirimo amazi ashyushye maze acyotsa inda, gihita gihamagara ibindi bikeri, kirabibwira kiti : »muroge magari, amazi si yayandi! » Ku kibazo cya Rusesabagina naho, FPR iroge magari kuko amazi si yayandi! Ku italiki 31/08/2020, nibwo leta ya FPR-Inkotanyi yagaragaje Paul Rusesabagina imbere y’abanyamakuru i Kigali arimo amapingu! Umuvugizi w’umutwe w’abicanyi wa RIB, Bwana Trirry Murangira yahise yivuga ibigwi! Yatangaje ko ishimutwa rya Rusesabagina ryagizwemo uruhare n’ibihugu byinshi, iryo shimuta rikaba rigomba guha isomo Abanyarwanda baba mu bihugu by’amahanga barwanya ingoma ngome ya FPR ; Murangira yavuze ko iminsi yabo ibaze, ko nabo bazagemurirwa abicanyi b’Inkotanyi i Kigali bikozwe n’ubuyobozi bw’ibihugu babamo!
Nyuma y’iminsi mike, umwicanyi mukuru wa RIB Col. Jeannot Ruhunga yabeshyuje ibyatangajwe na Murangira, avuga ko nta gihugu cyabahaye ubufasha kugirango bashobore gushimuta Bwana Paul Rusesabagina, ko ahubwo ariwe wizanye mu Rwanda! Nyuma yo gutangaza iryo vuguruzanya, ubwo ihuzagurika mu kibazo cya Rusesabagina ryahise ritangira, kugeza ubwo ministre w’ubutabera Johnston Busingye yemeje ko leta ya FPR ariyo yashimuse Paul Rusesabagina, bityo aba avuguruje Murangira na Ruhunga icyarimwe! Muri iki gihe isi yose ikaba iri guha urwamenyo Paul Kagame na FPR bitewe n’uko ihurizo ry’ishimutwa rya Paul Rusesabagina ryababereye nk’ihurizo ryo kumenya icyabaje hagati y’igi n’inkoko!! Amakuru « veritasinfo » yakuye muri bamwe mubacurabwenge b’agatsiko ka FPR, yemeza ko ishimutwa rya Paul Rusesabagina nk’umuntu wari uzwi n’amahanga, ryari rigamije impamvu 3 z’ingenzi arizo izi zikurikira:
1.Gutesha agaciro Paul Rusesabagina wagizwe intwari yakijije Abatutsi muri génocide yo mu w’1994. Kagame na FPR babajwe cyane n’uko Rusesabagina yagizwe intwari kandi akabiherwa n’umudari; Kagame wiyita ko yahagaritse jenoside akaba ataragizwe intwari naba mpatsibihugu bamushyize k’ubutegetsi! Paul Rusesabagina akaba arushaho kubabaza cyane Inkotanyi bitewe n’uko yamenyekanye nk’intwari y’Umuhutu wakijije Abatutsi kandi Kagame na FPR bagenda bigisha ku isi yose ko Abahutu bose ari abicanyi (abajenosideri)!
2.Guca intege Abanyarwanda barwanya leta ya FPR. Kuva mu kwezi kwa gatatu umwaka 2020, Paul Kagame ntiyongeye kugaragara imbere y’Abanyarwanda kugeza ubu. Icyo akaba ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko nta bushobozi Kagame agifite bwo kuyobora igihugu. Vincent Biruta niwe muri iki gihe wasimbuye Kagame, akaba ayoboye igihugu mu buryo bw’amayeri kuko ari Umututsi kandi itegeko nshinga ritamwemerera gufata uwo mwanya. Kubera icyo cyuho kiri mu buyobozi bukuru bw’igihugu, Inkotanyi zikanze ko abazungu bashobora kuzana Rusesabagina akaba ariwe uba umukuru w’igihugu! Kubera iyo mpamvu , Inkotanyi zakoze ibishoboka byose kugirango zishimute Rusesabagina; bityo abatavuga rumwe n’Inkotanyi bari hanze y’igihugu barusheho guhungabana no kugira ubwoba bwo kuvuga ko umukuru w’igihugu yabuze kandi n’amahanga akomeze kwemera ko Kagame agifite imbaraga zo kuyobora igihugu!
3.Kurangaza amahanga n’Abanyarwanda ku izimira rya Kagame! Ubutegetsi bw’Inkotanyi bwubakiye kukinyoma bubeshya ibihugu bikomeye, bityo ibyo bihugu bigakomeza kubutera inkunga ya politiki ndetse no gukingirwa ikibaba mu byaha byinshi bukora byibasira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. Inkotanyi zikaba zifite ubwoba ko mu gihe byaba bigaragaye ko Kagame atagishoboye kuyobora igihugu, izo nkunga zose ndetse n’icyizere amahanga agirira Inkotanyi byahita bihagarara. Kugira ngo Inkotanyi zemeze amahanga ko ubutegetsi bwazo bugikomeye, zahisemo gushimuta Rusesabagina . Icyo gikorwa kikaba kigamije kurangaza amahanga n’Abanyarwanda kugirango bahugirwe kuri Rusesabagina bitume batabona icyuho kiri mu miyoborere y’igihugu kubera izimira rya Kagame!
Inkotanyi zatekerezaga ko urubanza rwa Rusesabagina ruzazorohera cyane, kuko zimufite mu maboko yazo kandi zikaba zari zarateguye impunzi zashimuse muri Congo zagombaga kumushinja ibyaha zamuhimbiye! Rusesabagina kandi nawe yijeje Inkotanyi ko ibyaha bamushinja byose azabyemera ntamananiza ndetse akanemera ko ariwe wizanye mu Rwanda! Ubwo ikinamico ry’urubanza rwa Rusesabagina n’abahoze ari ingabo za FLN ryatangiraga, Rusesabagina yavuze ko umuryango we wamushakiye abunganizi 7 b’abanyamahanga. Inkotanyi zanze ko abo bunganizi ba Rusesabagina bakandagiza ikirenge mu Rwanda kugirango batavumbura amanyanga yari muri urwo rubanza; bityo Inkotanyi ziba ziguye mu mutego wo guhindura urwo rubanza baringa!
Nyuma y’uko Inkotanyi zari zimaze gutesha agaciro inzitizi zose zatanzwe na Rusesabagina muri urwo rubanza, byabaye ngombwa ko Paul Rusesabagina nawe afata icyemezo cyo kwikura muri iryo kinamico ryo kuburana kuko yari amaze kubona ko nta butabera ashobora guhabwa n’Inkotanyi zamushimuse! Kwikura muri urwo rubanza kwa Rusesabagina byatunguye Inkotanyi cyane kuko imigambi yazo yose yo kwemeza amahanga ko ibyaha zishinja Rusesabagina yabyiyemereye ubwe yahise ihagarara, ziba zicyuye umunyu! Inkotanyi zaciye urubanza rwa Rusesabagina ziri guhuzagurika kugirango zubahirize icyifuzo cya Kagame maze zikatira Paul Rusesabagina igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 zirengagije ko zasezeranyije ba mpatsibihugu ko urwo rubanza ruzanyura mu mucyo kandi rukubahiriza amategeko mpuzamahanga! Icyo gihano kikaba cyararakaje ibihugu bikomeye bisanzwe bishyigikira Inkotanyi mu mafuti yose zikora!
Ihurizo Inkotanyi zifite kuri uru rubanza rwa Paul Rusesabagina.
1.Igihugu cya « Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) » kimaze imyaka 27 gikingira ikibaba Kagame na PFR , cyateye utwatsi ibihano byahawe Rusesabagina, ahubwo gisaba ko arekurwa vuba na bwangu. Igihugu cy’Amerika (USA) kiramutse gifatiye ibihano Leta y’inkotanyi, ntabwo Leta ya Kagame yarenza amezi 6 itarahirima. Ese Inkotanyi zizakomeza kwinangira nka Farawo maze zikomeze gufunga Rusesabagina?
2.Abashingamateka b’ibihugu 27 bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE), bafashe umwanzuro N° 2021/2906 RSP usaba Kagame na leta ya FPR kurekura Paul Rusesabagina ntayandi mananiza bashyizeho kandi batitaye ku byaha bamushinja. Abo banyamateka bageze n’aho bavugako Inkunga ibihugu bigize uwo muryango biha u Rwanda igomba kongera gusuzumwa neza, ndetse byaba ngombwa igahagarikwa mu gihe Paul Rusesabagina yakomeza gufungwa. Amakuru agera kuri « Veritasinfo » yemeza ko imishinga yose Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ufite mu Rwanda yahagaze kugeza igihe ikibazo cya Rusesabagina kizakemurirwa Ese Kagame n’Inkotanyi bazakomeza kwinangira?
3.Kubera agasuzuguro n’ubwirasi leta y’Inkotanyi ikomeje kugaragariza bimwe mu bihugu biyitera inkunga, amakuru aturuka mu bayobozi bamwe b’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) barimo abahagarariye uwo muryango muri z’ambasade zinyuranye (les diplomates), batangiye gusaba ko Kagame na FPR bagomba gushyikirizwa inkiko bakisobanura ku byaha by’ubwicanyi bamaze imyaka 27 bakora harimo n’igikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege yari itwaye perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’Uburundi!
4.Kuba Paul Rusesabagina ari umuturage w’igihugu cy’Ububiligi kubera ko aricyo gihugu afitiye ubwenegihugu ndetse akaba n’umuturage w’Amerika (USA) kuko aricyo gihugu umuryango we utuyemo, bituma ibyo bihugu byombi birebwa ku buryo bw’umwihariko n’ikibazo cya Rusesabagina. Ibyo bihugu bisanga gushinja Rusesabagina ibikorwa by’iterabwoba bisobanuye ko ibyo bihugu byombi bicumbikira ibyihebe, kandi ahubwo leta zabyo ziri ku isonga mu bihugu birwanya iterabwoba ku isi!
Umwe mu bajyanama b’Inkotanyi mu by’amategeko Bwana Evode Uwizeyimana yasanze iki kibazo cya Rusesabagina gikomeye cyane kandi Inkotanyi zarakoze amakosa, maze avuga ko leta ya FPR yibeshye, ko yagombaga kwica Rusesabagina nk’uko ibikora ku bandi aho kumuburanisha! Iyi mvugo ya Evode ikaba igaragaza ko ikibazo cya Rusesabagina kitoroheye Inkotanyi na gato! Leta ya FPR ikaba isigaranye amahitamo 2 gusa kuri iki kibazo cya Rusesabagina, kandi iyo ubirebye neza, usanga ayo mahitamo yose agusha ku mpinduka y’ubutegetsi bw’Inkotanyi!
a)Amahitamo ya mbere ni ukurekura Paul Rusesabagina.

Kubera imiterere ya Kagame n’Inkotanyi muri rusange, kurekura Rusesabagina ntabwo bizaborohera. Amahanga yose yamaze kumenya ko leta y’Inkotanyi itubahiriza uburenganzira bwa muntu, Rusesabagina aramutse arekuwe byaba ngombwa ko n’abandi banyarwanda Inkotanyi zifungiye ubusa nka :Yvonne Idamange, Aimable Karasira, Déo Mushayidi… nabo zigomba kubarekura. Inkotanyi ziyemeje kurekura Rusesabagina byaba ngombwa ko zifungura n’urubuga rwa politki mu Rwanda kandi ibyo biramutse bibaye , ubutegetsi inkotanyi zifite bwahita buzinyura mu myanya y’intoki! Ikindi giteye inkeke kuri iyi ngingo, ni uko uko Inkotanyi ziri gukomeza kwihagararaho, ari nako ziri kurushaho kurakaza ibihugu bikomeye birimo Amerika (USA) n’umuryango w’ibihugu by’Iburayi (UE) bikunze kuzikingira ikibaba, kuburyo zizajya kwisama zasandaye!
b) Amahitamo ya kabiri ni ayo gukomeza gufunga Paul Rusesabagina. Mu gihe Kagame na FPR bazahitamo gukomeza gufunga Paul Rusesabagina, bazaba bahisemo guhangana n’umuryango mpuzamahanga kimwe n’ibihugu by’ibihangange bimaze igihe kirekire bikingira ikibaba Inkotanyi ku bwicanyi zakoze kandi zikomeje gukorera Abanyarwanda ndetse n’abaturage b’akarere k’ibiyaga bigari. Mu gihe amahanga azakura amaboko ku butegetsi bw’igitugu cy’Inkotanyi bishobora gutanga icyuho gikomeye kubanyepolitiki bari hanze y’igihugu barwanya ingoma ya FPR. Guhangana n’amahanga bishobora gukururira Kagame na FPR ibihano bikakaye mu rwego rw’ubukungu, ububanyi n’amahanga ndetse n’ubutabera. Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nk’ Amnisty International na HRW bishobora kuboneraho urwaho rwo kugeza Kagame na FPR mu nkiko cyane ko n’ikibazo cy’urupfu rwa Kizito Mihigo rutaribagirana (Iyi nzira ya Kabiri niyo Kagame yahisemo, umva amajwi hasi)!
Abacurabwenge ba FPR nibo bagomba gushaka inzira bazanyuramo kugirango bashobore kwikura mu kibazo cya Rusesabagina! Mu byukuri Rusesabagina arababaye, ariko akababaro ke gashobora guturukamo umuti wo gukiza Abanyarwanda benshi ubutegetsi bw’abicanyi b’Inkotanyi. Buri wese ashobora kwikorera isesengura rye, ariko twe dusanga Rusesabagina yarabereye Inkotanyi nk’igufa ryaheze mu muhogo, zikaba zarananiwe kurimira cyangwa ngo ziricire.
Icyo twakwifuriza Abanyarwanda ni ugukomeza kunga ubumwe kuko ariyo ntwaro ikomeye cyane izatuma bagera kuburenganzira bwabo busesuye!
Veritasinfo.
