UBUTUMWA BWO KWIBUKA NO KUNAMIRA ABANYARWANDA

admin
0 0
Read Time:2 Minute, 0 Second

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
(M.R.C.D)
06 Mata 2021
Electronic address: communication.mrcd@gmail.com

UBUTUMWA BWO KWIBUKA NO KUNAMIRA ABANYARWANDA

Banyarwanda na mwe Banyarwandakazi, banyamuryango ba MRCD-UBUMWE, nshuti z’u Rwanda, Itariki ya 06 Mata ntizibagirana mu mateka y’igihugu cyacu, kuko kuri iyo tariki mu mwaka w’i 1994, ari bwo hishwe uwari Perezida w’igihugu, maze igihugu kigatangira gucura imiborogo, kuko
intambara yashyamiranyaga ingabo zari iz’igihugu n’iza FPR-Inkotanyi, yasaga n’irangira, yongeye kubura, ndetse n’Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bagatangira kwicana. Ubwo bwicanyi ndetse n’iyo ntambara byakurikiwe n’ingaruka nyinshi mbi, harimo guhunga kwa benshi
mu banyarwanda, gutakaza ibyabo ndetse no gutakaza icyizere hagati y’umuryango nyarwanda, kubera ko ubwicanyi bwaturutse kandi bwibasira impande zombi, aho Interahamwe zishe Abatutsi bikavamo itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, ndetse na FPR-Inkotanyi ikica Abahutu na byo
bikavamo Itsembabwoko ryakorewe Abahutu.

Kuri uyu munsi twibukaho ku nshuro ya 27 ayo marorerwa abaye, Impuzamashyaka MRCDUBUMWE ibabajwe n’ayo marorerwa y’ubwicanyi yagwiriye igihugu, ndetse n’ingorane zayakurikiye, bigifite ingaruka mbi ku buzima bw’Abanyarwanda no kugera kuri uyu munsi. Bityo,
Impuzamashaya MRCD-UBUMWE yunamiye kandi yihanganishije abanyarwanda bose bagizweho ingaruka n’ayo marorerwa aho bari hose, n’igice icyo ari cyo cyose cy’Abanyarwanda babarizwamo.

Muri aka kanya kandi, ni ngombwa kwibuka ndetse tunagerageza kwiyubaka. N’ubwo izo ngorane zose zabaye ku banyarwanda, ikibabaje ni uko ubutegetsi buriho mu Rwanda muri iki gihe, usanga butazifataho amasomo, ngo twubake umuryango nyarwanda urangwa n’indangagaciro
z’Ubutabera, Amahoro na Demokarasi, ari zo zibereye gushingirwaho mu kubaka ejo hazaza heza habereye buri munyarwanda.

Bityo, Impuzamashyaka MRCD-UBUMWE irahamagarira ubutegetsi bwa Kigali, gukoresha iki gihe cy’icyunamo, bugatekereza neza kandi bugashyira mu ngiro ingamba zakemura ibibazo by’urudaca byatewe n’izo ngorane, birimo gusenyuka kw’umuryango nyarwanda, ubuhunzi,
imfungwa zitabarika, kuvutswa uburenganzira bwa muntu mu buryo butandukanye ndetse no kwikubira ubutegetsi by’agatisko. MRCD-UBUMWE isanga ntacyo bimariye Abanyarwanda, kuvuga ko bibuka, ndetse banunamira abapfuye, nyamara rubanda ibikorerwa itabyemera,
itanabyibonamo kubera ko nta jambo ifite ku byayibayeho.

Mu gihe tuzirikana ko ibikorwa bibi bikomeje gukorerwa Abanyarwanda bidashobora gutuma ibikomere bafite byomoka, turangije twongera kunamira abagizweho ingaruka n’amakuba yose yagwiriye u Rwanda, ndetse tunihanganisha Abanyarwanda bose mu ngorane bahuye na zo.
Dukomeje kubaragiza Imana, tunabasaba kugerageza kwibagirwa ibihe bibi byahise, ahubwo bakishyira hamwe bashaka uburyo ibyabaye bitazongera kuba mu gihugu cyacu.

Perezida wa MRCD-UBUMWE
Kassim Butoyi

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Next Post

Rwanda: Paul Rusesabagina abereye Kagame na FPR nk’igufwa ryaheze mu muhogo!

Igikeri cyaguye mu kizenga kirimo amazi ashyushye maze acyotsa inda, gihita gihamagara ibindi bikeri, kirabibwira kiti : »muroge magari, amazi si yayandi! » Ku kibazo cya Rusesabagina naho, FPR iroge magari kuko amazi si yayandi! Ku italiki 31/08/2020, nibwo leta ya FPR-Inkotanyi yagaragaje Paul Rusesabagina imbere y’abanyamakuru i Kigali arimo amapingu! Umuvugizi […]