MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
(M.R.C.D)
Email: communication.mrcd@gmail.com
UBUTUMIRE MU KIGANIRO KIGENEWE ABANYAMAKURU
Impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE ishimishijwe no kubagezaho ubutumire bugenewe abanyamakuru kimwe n’ibinyamakuru byabo cyangwa se ibinyamakuru bakorera, mu kiganiro MRCD-UBUMWE iteganya gukorana n’itangazamakuru kuwa Kane taliki ya 01/10/2020 saa munani (14H00) ku isaha y’i Buruseli.
Kubera ibihe bikomeye isi irimo byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, icyo kiganiro n’abanyamakuru kizakorerwa kuri interneti hakoreshejwe uburyo bwa Zoom. Icyo kiganiro n’abanyamakuru kikaba kizibanda ku ngingo 3 zikurikira:
- Ishimutwa n’ikinamico ry’urubanza bya Bwana Paul Rusesabagina uri mu maboko ya FPR mu Rwanda.
- Ibura ry’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda n’ingaruka zirimo umutekano mucye n’akajagari bituruka kuriryo.
- Gushyigikira igitekerezo cya Dr Denis Mukwego cyo gushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwo kuburanisha abicanyi bo muri FPR bishe abakongomani n’impunzi z’abanyarwanda nk’uko bivugwa muri raporo ya ONU (rapport mapping).
Turifuza kubasaba ko mwatugezaho igisubizo cyanyu cy’uko muzaboneka muri icyo kiganiro kugirango bizatworohere kubagezaho umurongo kizatangirwaho.
Turangije tubashimira uko mwakiriye ubutumire bwacu.
Bikorewe i Bruxelles kuwa 27/09/2020

