ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU KU ISHIMUTWA RYA PAUL RUSESABAGINA

admin
0 0
Read Time:4 Minute, 15 Second

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
(M.R.C.D)

Electronic address: communication.mrcd@gmail.com

 

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU KU ISHIMUTWA RYA PAUL RUSESABAGINA

Kuri iki cyumweru tariki ya 6/9/2020, abagize Biro Politike yaguye ya MRCD-UBUMWE bakoze inama yihutirwa
yo kungurana ibitekerezo ku ishimutwa rya Bwana Paul Rusesabagina, visi- perezida wa MRCD-UBUMWE akaba na perezida wa PDR-Ihumue, iryo shimuta rikaba ryarakozwe na leta y’agatsiko ka FPR kayobowe na perezida Paul Kagame. Iyo nama ya MRCD-UBUMWE ikaba yafashe imyanzuro ikurikira:

  1. Ubuyobozi n’abayoboke bose ba MRCD-UBUMWE bongeye kwamagana bivuye inyuma igikorwa
    cy’iterabwoba cyakozwe na Leta ya Paul Kagame cyo gushimuta Bwana Paul RUSESABAGINA nk’uko
    cyamenyekanye Ku italiki ya 31 Kanama 2020 ubwo RIB yabyigambaga imbere y’itangazamakuru i Kigali. MRCD-UBUMWE ikaba yatangajwe cyane ni uko mu kiganiro Paul Kagame yagiranye n’itangazamakuru rya leta ye (radiyo na Televiziyo) kuri iki cyumweru taliki ya 06/09/2020 yigambye ubwe ko yashimuse Paul Rusesabagina akoresheje uburyo bwo kumushuka (Kidnapping par ruse); Kagame akaba yavuze ko icyo cyaha cyo gushuka Rusesabagina kugirango amushimute acyemera.
  2. Igikorwa cy’ubushimusi bw’abatavuga rumwe na Leta ya FPR, Paul Kagame yakigize akamenyero kuko muri Mata 2019 na none yashimuse Bwana Callixte Nsabimana Sankara wari Visi Perezida wa MRCDUbumwe akaba na Perezida w’Ishyaka RRM, tutibagiwe n’abandi bayoboke b’andi mashyaka kimwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bagiye bashimutwa cyangwa bicwa na Leta mpotozi ya Paul Kagame: BEN RUTABANA wo mu ishyaka rya RNC ndetse na LT Joel MUTABAZI, Dr NIYITEGEKA Théoneste wazize gushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu, DEO MUSHAYIDI w’ishyaka rya PDP Imanzi, n’abandi.
  3. MRCD- UBUMWE iramenyesha amahanga n’abanyarwanda ko itari umutwe w’iterabwoba, ko ahubwo
    ari umutwe wa politiki uharanira ko urubuga rwa politiki mu Rwanda rufunguka ku bantu bose, MRCDU-BUMWE ikaba isanga hagomba gukoreshwa inzira zose zishoboka no gufata intwaro birimo bitewe n’uko Leta ya Paul Kagame yafunze uburyo bwose bushoboka bwo gukora politiki mu Rwanda kandi amahanga akaba yarakomeje gushyigikira iyo leta muri icyo gitugu cyayo. MRCD-UBUMWE ntamuturage yigeze yica ahubwo leta ya perezida Paul Kagame niyo yica abaturage buri munsi kandi ubwo bwicanyi ikabwigamba (gushimuta no kurasa abaturage ku manywa yihangu). Ubwo bugizi bwa nabi bwose Kagame na leta ye babwegeka kuri MRCD no ku mashyaka atavuga rumwe nayo ibeshya ko bari mu mitwe y’ab’abateroritse. Guhagurukira gukuraho umunyagitugu ntaho bihuriye n’ubuteroritse.
  4. MRCD-UBUMWE itangazwa no kubona Amahanga asa naho ashyigikiye ubugizi bwa nabi bukorwa na Prezida Kagame n’agatsiko ke kuko kugeza ubu nta nkurikizi yahuye nayo bitewe n’igikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege taliki ya 06/04/1994 yahitanye abakuru b’ibihugu babili: Perezida Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Ntaryamira w’u Burundi n’abo bari kumwe, kimwe n’ubwicanyi ndenga kamere bwabereye muli RD- Congo nk’uko bwagaragajwe na RDC Mapping Report mu mwaka w’2010. MRCD- UBUMWE ikaba isanga ugukingira ikibaba n’amahanga, ntamwamagane ari byo byatumye Perezida Kagame yaragize akamenyero ibikorwa by’iterabwoba birimo :kunyereza no
    gushimuta abanyarwanda, kubica, kwica no gihiga impunzi no guhungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi nta nkomyi.
  5. MRCD- UBUMWE iramagana kandi iyicarubozo Leta y’u Rwanda ikomeje gukorera imfungwa za Politiki kuko ari bumwe mu buryo bw’iterabwoba ibakoreraho kugira ngo bemere ibyaha iba ubwayo , yabahimbiye akaba ariyo impamvu isaba ko uko byagenda kose Bwana RUSESABAGINA adakwiye kuburanishirizwa mu Rwanda, ahubwo bibaye ngombwa akaba yaburanishirizwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aricyo gihugu atuyemo cyangwa akaburanira mu gihugu cy’Ububiligi afitiye ubwenegihugu. MRCD-UBUMWE isanga nta butabera nyabwo Rusesabagina yahabwa na leta ya Kigali yamushimuse kandi imufata nk’umwanzi kuko atavuga rumwe nayo; ibyo bigenze gutyo, leta ya Kigali yaba ibaye umuburanyi ikaba n’umucamanza icyarimwe!
  6. MRCD- UBUMWE irasaba abanyarwanda bose n’ inshuti zayo kudacibwa intege n’ishimutwa rya Bwana Paul Rusesabagina, ahubwo ikaba ibasaba gukomeza gushyigikira MRCD-UBUMWE kimwe n’andi mashyaka ndetse n’abanyarwanda banyotewe n’impinduka ya demokarasi mu gihugu cyabo maze twese tukunga ubumwe tugaharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu na demokarasi isesuye mu gihugu cyacu.
  7. MRCD-UBUMWE irasaba amahanga yose kwamagana no gufatira ibihano bikaze leta y’ u Rwanda birimo guhagarikira imfashanyo, bitewe n’uko Leta ya Paul Kagame yica nkana amategeko mpuzamahanga ikishora mu bikorwa by’ubushimusi bw’abatavuga rumwe nayo baba abayihunze, abatuye mu bindi bihugu ku bushake bwabo cyangwa abanyarwanda bari imbere mu gihugu; ibyo ikaba ibikora ikoresheje amanyanga menshi harimo no kumviriza amatelefoni yabo ngo ibagushe mu mutego wo kubona uko ibashimuta.
  8. MRCD-UBUMWE irasaba kandi amahanga gukomeza kwotsa igitutu Leta ya Paul Kagame kugeza irekuye Bwana Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana Sankara kimwe n’abandi bose bo mu mashyaka cyangwa amashyirahamwe nyarwanda aharanira Uburenganzira bwa kiremwa muntu na Demokrasi isesuye bari mu magereza mu Rwanda kuko ibyaha bashinjwa ari ibihimbano, ahubwo bakaba bazira kutavuga rumwe n’iyo leta. Abadafunguwe n’abo bagomba guhabwa ubutabera butabogamye kandi bakihitiramo abunganizi mu by’amategeko bafatanyije n’imiryango yabo.

MRCD-UBUMWE irashishikariza abanyarwanda bose, amashyaka ya politike ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu guhagurukira hamwe bakoresheshe uburyo bw’imyigaragambyo cyangwa ubundi buryo bwose bushoboka bakamagana ibikorwa bibi bya FPR byuzuyemo gushimuta abantu no kubafungira ubusa.

Bikorewe i Bruxelles kuwa 6/9/2020

Bwana Faustin Twagiramungu Umuvugizi wa MRCD

 

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Next Post

COMMUNIQUE DE PRESSE SUR L’ENLEVEMENT DE PAUL RUSESABAGINA PAR LE GOUVERNEMENT RWANDAIS

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE (M.R.C.D) Electronic address: communication.mrcd@gmail.com     COMMUNIQUE DE PRESSE SUR L’ENLEVEMENT DE PAUL RUSESABAGINA PAR LE GOUVERNEMENT RWANDAIS Ce dimanche 06/09/2020, les membres du Bureau Politique Elargi du MRCD-UBUMWE ont tenu une réunion d’urgence pour échanger leurs points de vue sur l’enlèvement de Mr […]

You May Like