UBUTUMWA BUREBANA N’IHONYORWA RIKABIJE RY’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU RIKORERWA ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994

admin
0 0
Read Time:13 Minute, 26 Second

UBUTUMWA BUREBANA N’IHONYORWA RIKABIJE RY’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU RIKORERWA ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
(Ubu butumwa bugenewe umuryango mpuzamahanga, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’itangazamakuru)

17 Kanama 2020

Twe, abashyize umukono kuri ubu butumwa, tukaba n’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda, turahamagarira Umuryango w’Abibumbye, indi miryango mpuzamahanga, abayoboye Leta z’ibihugu by’amahanga, imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yose, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bose ndetse n’abanyamakuru bose bazasoma ubu butumwa, kumva uburemere bw’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rikorerwa Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Tuzi neza uburyo uburenganzira bw’ibanze bw’abanyarwanda b’ingeri zose buhutazwa bikomeye, ariko muri uyu mwanya duhagurutse nk’Abarokotse jenoside, tutabitewe n’uko twumva dutandukanye n’abanyagihugu bandi, ahubwo tubitewe n’uko dusanga imyaka ibaye myinshi twibasirwa bidasanzwe n’iyicwa n’itotezwa dukorerwa n’inzego z’umutekano za Leta iriho muri iki gihe. Tumaze kubona ko nta nzira n’imwe tutagerageje ku rwego rw’igihugu, twiyemeje kwiyambaza umuryango mpuzamahanga ngo udutere ingabo mu bitugu mu gushakisha uko haboneka umuti urambye ku kibazo cyacu.
Turabanza kubamenyesha ko imyaka irenga makumyabiri n’itandatu yo guhutazwa no gukurwa umutima bikorerwa Abarokotse jenoside, cyane cyane abatuye mu Rwanda, yabateye kugira ubwoba bukabije bwo kuba batabaza kubera gutinya ko Leta yabihimuraho nabi bo n’abo mu miryango yabo cyngwa se inshuti zabo za hafi. Bamwe ndetse bageza n’aho binginga cyangwa batera ubwoba abavandimwe n’inshuti batinyuka kwamagana ku mugaragaro ibikorwa by’iterabwoba bakorerwa n’inzego za Leta.
Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bibugarije, Abarokotse jenoside bishingiye imiryango n’amashyirahamwe bigamije kubashakira ubutabera no kurengera inyungu zabo. Ariko ayo mahuriro yabo yagiye ananizwa ku buryo hari benshi mu bayobozi bayo bagiye bahunga igihugu ari uburyo bwo gukiza amagara yabo yabaga ageraniwe kubera iterabwoba n’itotezwa bashyirwagaho n’inzego zinyuranye za leta. Nyuma y’ihunga ryabo, Leta yagiye ishyira abambari bayo mu myanya y’ubuyobozi bw’iyo miryango n’amashyirahamwe by’Abarokotse. Uko guverinoma yagendaga yinjirira ayo mahuriro y’Abarokotse jenoside, buhoro buhoro yagiye ibambura ijambo n’ububasha bwose, ibinyujije mu mayeri yo gushyiraho uruhuri rwa za komisiyo n’ibigega yo ubwayo yicungira mu buryo butaziguye. Uko gucibwamo ibice kenshi byashyize kera bica intege imiryango n’amashyirahamwe by’Abarokotse jenoside, bisigara nta gatege ndetse nta n’icyo bishobora kumarira Abarokotse ku bibazo byo kutagira umutekano bibugarije; ahubwo ugasanga byarahindutse nk’ibikoresho bya guverinoma ikoresha mu izina ry’Abarokotse, akenshi bo ubwabo batanabishaka kandi bibangamiye inyungu zabo.
Mu barokotse benshi bamaze guhotorwa cyangwa dufite impungenge zikomeye ko byababaho, twahisemo ingero eshatu gusa, ba Nyakwigendera Assinapol Rwigara na Kizito Mihigo, na Aimable Uzaramba Karasira ubu ugerwa amajanja. Izi ngero zigaragaza neza ubuhotozi n’itotezwa bigambiriwe byibasira abacitse ku icumu rya jenoside; akenshi ubwo buhotozi bukorwa mu mezi abanziriza icyunamo cyo muri Mata buri mwaka. Izi ngero eshatu dufashe zigaragaza ko ubuhotozi budasobanutse n’itotezwa bumaze imyaka makumyabiri n’itandatu bukorerwa Abarokotse jenoside bufite icyo buhuriyeho mu buryo bukorwa.
Muri byinshi biranga ubu buryo bwo guhotora Abarokotse jenoside no kubatoteza, twavugamo ibintu bitandatu biteye ubwoba kurusha ibindi, ari byo:
(1) iharabika ryuzuye ubugome ry’abibasiwe binyuze mu binyamakuru; 2) guhabwa akato; 3) kwirukanwa ku kazi cyangwa kunanizwa gukora (ku bikorera ku giti cyabo); 4) uruhare rw’inzego z’umutekano za Leta mu bwicanyi cyangwa gutotezwa no guhishira ibyakozwe n’ababikoze; 5) kuba hatabaho iperereza rinyuze mu mucyo ku bwicanyi no kuba abakekwaho ubuhotozi cyangwa itotezwa badakurikiranwa mu butabera; 6) iterabwoba ku muntu wese utinyutse gusaba ko hakorwa iperereza.
Uburyo bukoreshwa mu guhotora burimo: kurasa uwatanzwe ari mu mapingu cyangwa se ari mu nzu y’ibohero ya polisi y’igihugu; kwica umuntu hakavugwa ko yiyahuye; uburwayi bw’akanya gato bwa simusiga bukekwaho guterwa n’uburozi; kurigisa abantu bakaburirwa irengero, n’impanuka z’imodoka zitegurwa zigategwa uwatanzwe ngo azigwemo.

Nyakwigendera Assinapol Rwigara, wari uzwi cyane nk’umucuruzi ukomeye, yamaze imyaka myinshi agaraguzwa agati n’inzego z’umutekano zinyuranye hanyuma aza kwicwa mu mwaka w’2015 mu cyaje kwitwa impanuka y’imodoka. Iyo mpanuka benshi babonye nk’ikinamico ikimenyekana, umufasha wa Rwigara n’umukobwa we bahise bamenyeshwa n’umuntu utarivuze amazina maze bihutira gushaka imodoka y’ubutabazi (ambulance) no kujya gutabara bwangu. Bakigera aho iyo “mpanuka” yari yabereye, basanze Rwigara akirimo akuka barwana no kumushyira muri ambulance ngo yitabweho; ntibyabakundiye kuko bahutajwe n’abapolisi b’igihugu bafashe Rwigara akiri muzima bakamuzingira mu ishashi y’abapfu bakamwirukankana bamujyana mu buruhukiro bw’imirambo aho kumujyana kwa muganga. Nyuma yaje gusanganwa ibikomere bivirirana ku gice cy’inyuma cy’umutwe, ibikomere byagaragaraga ko byatewe no kujombagurwa ibyuma, kandi ibyo bikomere akaba atari abifite atarashyirwa mu modoka ya polisi ku ngufu.

Umuryango wa Rwigara wakomeje gusaba ubutaruhuka ko hakorwa iperereza ku ihotorwa rye, ariko biwuviramo kukwa inabi, gutotezwa, guharabikwa mu buryo bwinshi bw’ibinyoma, ibyo bikaba byarakorwaga mu mugambi wari urangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ubwe ndetse n’uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ariwe Madamu Luwiza Mushikiwabo. Hatararenga n’imyaka ibiri gusa nyuma y’ihotorwa rya Rwigara, imitungo ye itimukanwa yaribasiwe, itaratejwe cyamunara irasenywa, umupfakazi we n’impfubyi bakorerwa iyicarubozo banajugunywa mu munyururu. Babiri muri bo bamaze amezi agera kuri cumi n’ane muri uwo munyururu baje kurekurwa ari uko habayeho igitutu gikomeye cy’amahanga. Ikizwi ni uko nta perereza na rimwe ryakozwe kuri iri hotorwa mu gihe abakekwaho ubuhotozi bakomeje kwidegembya batikanga ubutabera.
Urupfu rwa Kizito Mihigo, umuhanzi w’ikirangirire n’impirimbanyi y’amahoro n’ubwiyunge, akaba yarasanzwe yapfiriye muri kasho ya polisi y’igihugu ku wa 17 Gashyantare 2020, rwashimangiye ibyo abantu bibaza ko abacikacumu benshi bapfa baba batazize impfu zisanzwe nk’uko bitangazwa.
Bitewe n’uburyo Kizito Mihigo ari ikirangirire mu ruhando mpuzamahanga rw’abahanzi, Leta y’u Rwanda yokejwe igitutu bikomeye haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga, isabwa ko habaho iperereza ryigenga ariko iranga iranangira yanga kwifatanya n’impuguke mpuzamahanga mu bijyanye no kugenzura no gucukumbura impamvu ishoboka y’urupfu. Nyuma y’iminsi icumi Mihigo apfuye, hasohotse itangazo rihuriweho n’Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (NPPA) n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzuzi (RIB), rigaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe n’uruhande rumwe. Iri tangazo ryashimangiye ibyari byavuzwe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzuzi (RIB) mu gitondo cyo ku wa 17 Gashyantare 2020, umunsi Kizito Mihigo yapfiriyeho, ryavugaga ko yiyahuye. Ibyo RIB yari yarabivuze nta perereza na rimwe rirabaho. Ababihagazeho benshi baje gutera utwatsi iby’ukwiyahura nk’impamvu ishoboka y’urupfu. Muri abo harimo umunyamakuru watangaje ko arebye umurambo wa Mihigo yawusanganye ibikomere byaterwa gusa n’ibikoresho bishongoje, bidashobora guterwa no kwiyahura umuntu yishyize umugozi mu ijosi nk’uko byatangajwe. Uwo munyamakuru nyuma yaje gufungwa, n’ubu ntaragezwa imbere y’ubucamanza ngo abwirwe ibyo aregwa.
Kuva Mihigo yatabwa muri yombi ku wa 13 Gashyantare 2020, habayeho ibitero bikomeye byo kumuharabika byaje gukurikirwa n’inkundura yo kwanduza umurage we; ibyo bitero byose bikaba byari birangajwe imbere n’ibikomerezwa byo mu buyobozi bw’igihugu ndetse bikaba byarumvikaniraga muri za nyiramubande z’ibitangazamakuru biri mu kwaha kwa Leta no mu kwaha kw’Ishyaka riri ku butegetsi. Iterabwoba rikomeye rishyirwa kandi ku muntu wese wiyemeza kuririra Kizito Mihigo cyangwa se utinyuka kugaragaza agahinda yatewe n’urupfu rwe.
Bwana Karasira n’ubwo agihumeka, hari byinshi mu bimenyetso byaranze iyicwa ry’abo bandi bimaze kugaragara mu itotezwa akorerwa ku buryo bishobora kurangira na we yishwe. Karasira ni umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuhanzi. Ababyeyi be na mushiki we bishwe mu 1994 bahotowe n’ingabo za APR, icyo gihe zari ingabo zirwanya ubutegetsi bwariho zari ziyoboye na Paul Kagame. Nk’umuririmbyi n’umuntu utanga ibiganiro abinyujije kuri youtube, Karasira yahimbye indirimbo nyinshi zivuga ku karengane abona mu gihugu. Ibyo byatumye ahabwa akato kandi bikozwe n’abari mu nzego z’ubuyobozi. Vuba aha aho yatangarije uburyo abe bishwe, ni ho yatangiye kotswa igitutu n’ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta ndetse na bamwe mu bikomerezwa by’ingoma.
Ku itariki ya 20 Nyakanga, 2020, abinyujije ku butumwa bwa tweeter, Tom Ndahiro, umwe mu mpuguke mu bya poliki, akaba no muri Rwego rukuru rw’uboyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi (National Executive Committee, NEC), yashinje Karasira kuba umwanzi w’igihugu, anamusabira kwirukanwa ku kazi k’ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Kuri iyo tariki nanone, Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, na we akaba muri NEC, yasubiyemo ibyo birego Ndahiro yageretse kuri Karasira, ndetse nawe asaba ko yakwirukanwa ku kazi.

Ku itariki ya 27 Nyakanga, 2020, Dr. Ignace Gatare, umuyobozi w’Ishami rya Sciences and Technology muri Kaminuza y’u Rwanda, nawe akaba muri NEC, yahaye igisubizo ibirego by’amabwire bya Ndahiro na Bamporiki. Yandikiye Karasira amusaba gusobanura kuba anenga guverinoma avuga ko itizihiza umunsi w’ubwigenge bw’igihugu, kuba adashaka kurongora umunyarwandakazi. Yanamushinjaga gutuka bamwe mu bagize guverinoma.
Ku itariki ya 14 Kanama, Karasira yandikiwe na Prof. Philip Cotton, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, ibaruwa imwirukana ku kazi. Zimwe mu mpamvu iyo baruwa imwirukana yatanze harimo kugaragaza mu ruhame imyitarire n’ibitekerezo bishobora gukurura impaka (controversial mu rurimi rw’icyongereza), ngo bihabanye n’indangagaciro n’inshingano ze nk’umurezi.
Mu bintu bitandatu twavuze biranga ihotorwa n’itotezwa ry’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, bitatu bya mbere bimaze kugaragara mu itotezwa rikorerwa Karasira. Dufite impungenge zikomeye ko n’icya kane, ari cyo cyo kwicwa, gishobora gukurikira vuba.
Ku bijyanye n’ubutabera, ikintu Abarokotse jenoside batahwemye gusaba ni uko habaho kubahiriza amategeko no gukorera mu mucyo ku bibazo birebana na jenoside.

Igiteye agahinda, ni uko bamwe mu bavugwaho kunonosora umugambi wa jenoside bakingirwa ikibaba na leta, barimo n’abahamijwe ibyaha mu buryo budasubirwaho n’inkiko zemewe. Urugero twatanga ni urw’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Pierre-Celestin Rwigema, kuko rugaragaza imigirire ya gitindi yo gushaka gukamura muri jenoside inyungu za politiki. Mu gihe yari akiri umwe mu bagize inama y’abaminisitiri ndetse no mu gihe yamaze ari Minisitiri w’intebe kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu w’2000, abatangabuhamya n’Abarokotse ibikorwa avugwaho muri jenoside, bo n’imiryango yabo bateye akamu mu gutakamba basaba ko yashyikirizwa ubutabera, ariko bikomeza kuba impfabusa. Yaje gukurikiranwa ari uko ahunze igihugu akajya mu mahanga, ari nabwo ubuyobozi bw’igihugu bwemeye ko akorerwa idosiye maze igashyikirizwa inzego z’ubushinjacyaha. Mbere y’uko atahuka ava mu buhunzi, ibyo yashinjwaga byose byateshejwe agaciro mu gisa n’ubwumvikane bwa mpa-nguhe hagati ye na leta, hagamijwe ko yakoroherezwa gutahuka mu Rwanda nta nkomyi.
Lewis Murahoneza, bita Kigurube, uzwi cyane nk’umwe mu bari abayobozi b’umutwe w’Interahamwe, yarezwe mu rukiko rwa Gacaca kandi ahamwa n’ibyaha bitandukanye birimo jenoside, ubwicanyi no gufata ku ngufu. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 adahari. Ibyo byaha byose yabikoze muri jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara mu Kuboza 2013, yatumiwe na Guverinoma y’u Rwanda, ajya i Kigali, aho yakiriwe kandi akarindwa n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru za Guverinoma, barimo na Perezida wa Repubulika ubwe. Kugeza uyu munsi, Murahoneza atuye mu gihugu cy’Ububiligi, aracyidegembya.
Nyuma y’inyandiko nyinshi zandikiwe Perezida wa repubulika zisaba ko habaho iperereza ku mpfu zidasobanutse zakomeje kwibasira Abarokotse jenoside, itsinda ry’Abarokotse jenoside ryandikiye Perezida Paul Kagame urundi rwandiko ku wa 3 Kanama 2019. Bimwe mu byo Abarokotse jenoside bagaragazaga ko batishimiye ni ibyerekeye impungenge zikomeye baterwa no kubona inzego z’umutekano za leta zikunze kugaragara hafi buri gihe mu iyicwa rya bagenzi babo barokotse jenoside, kandi ihotorwa ryabo rigakurikirwa, buri gihe, n’ibitero bikaze byo guharabika uwishwe, gutera ubwoba abe ba hafi n’abandi bose bagerageza kumusabira ubutabera, ibyo bikorwa byose bikaba bikorwa n’abayobozi bo hejuru ba leta ndetse n’abanyamuryango b’inkoramutima b’ishyaka riri ku butegetsi.
Ukuri ni uko mu mabaruwa menshi twandikiye Perezida wa Repubulika nta n’imwe twamenyeshejwe ko yakiriwe kandi nta n’imwe yigeze ihabwa igisubizo gikwiye. Icyabayeho kibabaje ni uko benshi mu bashyize umukono ku nzandiko bashyizwe ku iterabwoba mu buryo bunyuranye, hiyongeraho guharabikwa bikomeye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga by’abakorera mu kwaha kwa leta n’ishyaka riri ku butegetsi; ibyo bigakorwa n’abakozi ba leta banyuranye, hakaba n’igihe bikorwa n’abavandimwe n’inshuti za hafi baba bitinyira kugirirwa nabi, ku buryo muri uko kwiheba kwabo usanga baba bashaka kwigura kuri leta ngo barebe ko baramuka kabiri.
Tukaba rero dutakambira Umuryango w’abibumbye tuwusaba gushyira umutekano w’Abatutsi barokotse jenoside ku murongo w’ibibazo byihutirwa bigomba gushakirwa umuti mu maguru mashya;
Turahamagarira itangazamakuru mpuzamahanga n’iry’imbere mu gihugu gusakaza uku gutabaza kwacu binyujijwe mu kumenyekanisha hose ubugizi bwa nabi bukorerwa Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’inzego z’umutekano za Leta y’u Rwanda.
Turinginga imiryango mpuzamahanga, Leta z’ibihugu by’amahanga, ndetse n’izindi nshuti z’u Rwanda zose, dusaba ko hashyirwa igitutu kuri Leta y’u Rwanda, igasabwa gukora ibishoboka byose ngo umutekano w’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ubungabungwe, no gukora ku buryo habaho iyubahirizwa ry’amategeko ibyaha bigakurikiranwa kandi inkozi z’ibibi zigira uruhare mu buhotozi n’iterabwoba zigashyikirizwa inkiko.
Bimenyeshejwe:
 Nyirubutungane Papa Fransisiko, Papa wa Kiliziya Gatolika akaba n’Umukuru wa Leta ya Vatikani
 Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeti wa kabiri, Umwamikazi w’Ubwongereza, Irlande ya Ruguru n’Izindi Leta Zigenga
 Nyakubahwa Donald Trump, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika
 Nyakubahwa António Guterres, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye
 Nyakubahwa Jeppe Tranholm-Mikkelsen, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi
 Nyakubahwa Cyril Ramaphosa, Umukuru w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika
 Nyakubahwa Moussa Faki Mahama, Umukuru Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika
 Nyakubahwa Michelle Bachelet, Umukuru w’ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu
 Nyakubahwa Filippo Grandi, Umukuru w’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi
 Nyakubahwa Paul Kagame, Umukuru w’Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba
 Nyakubahwa Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba
 Nyakubahwa Kaguta Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda
 Nyakubahwa Uhuru Kenyatta, Perezida wa Repubulika ya Kenya
 Nyakubahwa John Pombe Magufuli, Perezida wa Repubulika ya Tanzaniya
 Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi
 Nyakubahwa Salva Kiir Mayardit, Perezida wa Repubulika ya Soudan
 Nyakubahwa Michaëlle Jean, Guverineri mukuru wa 27 wa Kanada
 Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza
 Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika
 Inteko ishinga amategeko y’Ububiligi
 Inteko ishinga amategeko ya Espanye
 Inteko ishinga amategeko ya Kanada
 Inteko ishinga amategeko y’Ubufaransa
 Bwana Kenneth Roth, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Human Rights Watch
 Madamu Julie Verhaar, Umunyamabanga mukuru w’agateganyo wa Amnesty International
 Tom Lantos Human Rights Commission
 Commonwealth Human Rights Initiative – CHRI
 African Commission on People’s and Human Rights
 International Federation for Human Rights – FIDH
 Ligue Rwandaise pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme-LIPRODDHOR
 Centre de lutte contre l’impunité et l’injustice au Rwanda – CLIIR
 Observatoire des Droits de l’Homme au Rwanda – ODHR
 Rencontre Africaine pour la Défense des Droits de l’Homme – RADDHO
 Prof. Philip Cotton, Umuyobozi wungirije, Kaminuza y’u Rwanda
 Bwana Abraham Muthai
 Bwana Shaka Ssali – VOA – Straight Talk Africa
 Madamazela Oladele Fayehun – Keeping it Real with Adeola
 Madamu Donatille Mukabalisa, Perezida w’Inteko y’Abadepite, Rwanda
 Bwana Augustin Iyamuremye, Perezida wa Sena, Rwanda
 Bwana Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe, Rwanda
 British Brodcasting Corporation – BBC (World Service)
 British Brodcasting Corporation – BBC Gahuzamiryango
 Radiyo Ijwi rya Amerika – VOA
 Radio France Internationale – RFI
 Agence France Presse – AFP
 Africa24
 Canadian Broadcasting Corporation – CBC
 Australian Broadcasting Corporation – ABC
 Washington Post
 New York Times
 Financial Times
 The Globe & Mail
 Africa is a Country – AIAC
 West Africa Democracy Radio
Tubaye tubashimiye,
1. Abijuru Abel, Canada
2. Bamara Prosper, Senegali
3. Basabose Philippe, Kanada
4. Bayingana Jovin, Amerika
5. Bizumuremyi Bonaventure, Espanye
6. Cyamazima Jacky, Kanada
7. Dusenge, Kanada
8. Gasana Gallican, Kanada
9. Gasirabo Dada, Kanada
10. Gwiza Tabitha, Kanada
11. Kageruka Bonaventure, Afurika y’epfo
12. Kalisa Mubarack, Ostraliya
13. Kalisa Sunia, Ostraliya
14. Kanzayire Anny, Ubwongereza
15. Kayijuka Emerance, Kanada
16. Masozera Etienne, Kanada
17. Muhayimana Jason, Ububiligi
18. Mukarugagi Matiboli Alvera, Ububiligi
19. Mukashema Espérance, Ubuholandi
20. Mukeshimana Séraphine, Ububiligi
21. Murebwayire Agnès, Ububiligi
22. Murwanashyaka Théogène, Espanye
23. Musabyimana Jean de Dieu, Amerika
24. Mwenedata Gilbert, Amerika
25. Ndwaniye Siméon, Kanada
26. Niyibizi Hosea, Kanada
27. Nkubana Louis, Kanada
28. Ntagara Jean Paul, Kanada
29. Rugambage Louis, Ubuholandi
30. Rugambwa Teddy, Ubwongereza
31. Rusesabagina Tasiyana, Ububiligi
32. Rutagengwa Emile, Afurika y’epfo
33. Rutayisire Angélique, Ububiligi
34. Rwabagina Abdulaye, Afurika y’epfo
35. Sisi Evariste, Ubuholandi
36. Utamuliza Eugénie, Kanada
37. Uwibambe Léontine, Ububiligi

Icyitonderwa:
Niba ufite ikibazo, andikira itsinda: savesurvivosurvivors1@gmail.com

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Next Post

COMMUNIQUÉ SUR DE GRAVES VIOLATIONS DES DROITS DE L’HOMME À L’ENDROIT DES RESCAPÉS DU GÉNOCIDE CONTRE LES TUTSI 1994

COMMUNIQUÉ SUR DE GRAVES VIOLATIONS DES DROITS DE L’HOMME À L’ENDROIT DES RESCAPÉS DU GÉNOCIDE CONTRE LES TUTSI (À L’INTENTION DE LA COMMUNAUTÉ INTERNATIONALE, DES DÉFENSEURS DES DROITS DE L’HOMME ET DE LA PRESSE) 17 août 2020 Nous, les signataires de ce communiqué, rescapés du génocide contre les Tutsi qui […]