KWAMAGANA IBINYOMA BIFATIYE KU IBURANISHA RYA NSABIMANA CALLIXTE SANKARA

admin
0 0
Read Time:1 Minute, 27 Second

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
(M.R.C.D – UBUMWE)
Postal address : Avenue Baron Albert D’Huart, 124 1950 KRAAINEM, Bruxelles, Belgique
Electronic address: mrcd2050@gmail.com

KWAMAGANA IBINYOMA BIFATIYE KU IBURANISHA RYA SANKARA

Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi (MRCD-UBUMWE), ukomeje wamagana wivuye inyuma, ibinyoma byubakirwa ku rubanza rw’uwahoze ari umuvugizi w’ibikorwa byawo bya gisilikali, Major Callixte Nsabimana SANKARA.

Uretse no kuba ahatirwa kuvuga ibyo ubutegetsi bushaka, ndetse no gushinja abo bushaka gucecekesha no gusiga isura mbi, umuryango wacu ukomeje gutangazwa n’uburyo ingirwabucamanza bwo mu Rwanda, bushaka gukururira ibihugu by’amahanga muri uru rubanza, cyane cyane igihugu cya Zambia n’umuyobozi wacyo.

MRCD-Ubumwe, ifashe uyu mwanya ngo itangaze ku mugaragaro ko ibi biri kuvugwa ari ibinyoma, nta kuri na gucye kurimo, ko ahubwo ari propagande ya Leta ya kagame n’agatsiko ke muri gahunda yako ndende yo kwibasira impunzi aho ziri hose, cyane cyane mu bihugu byo mu majyepho ya Afrika (SADEC) nk’uko James Kabarebe – umujyanama wa Perezida Kagame – aherutse kubitangaza ko impunzi ziri muri ibyo bihugu ziri gutera imbere mu bukungu no mu bumenyi, bityo zikaba zigomba kwibasirwa.

Uku kwibasira igihugu cya Zambia kandi, bikaba bituruka ku mpamvu z’uko Kagame n’agatsiko ke batishimira ibihugu byo mu karere iyo bifite demokarasi, ndetse binubahiriza amategeko mpuzampahanga, yaba areba abaturage bacyo ndetse n’impunzi, nk’uko giherutse guha Abanyarwanda bagihungiyemo, ubwenegihugu, ari na byo bitashimishije ako katsiko.

MRCD-Ubumwe isabye buri wese wumva ayo magambo, kutayaha agaciro no kuyamaganira kure, ndetse no kuyitera inkunga mu gusobanura ikibazo ubutegetsi bwa Kagame butera Abanyarwanda aho bari hose ndetse no guhungabanya umutekano w’ibihugu byose baherereyemo.

Murakoze turabashimiye.

MRCD-Ubumwe, Bikorewe i Buruseli taliki ya 16/07/2020


Bwana Faustin Twagiramungu
Umuvugizi wa MRCD-UBUMWE

Happy
Happy
100 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Next Post

CONDAMNATION DES MENSONGES DANS LE PROCÈS du Major Callixte NSABIMANA SANKARA

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE (M.R.C.D – UBUMWE) Postal address: Avenue Baron Albert D’Huart, 124 1950 KRAAINEM, Bruxelles, Belgique Electronic address: mrcd2050@gmail.com CONDAMNATION DES MENSONGES DANS LE PROCÈS du Major Callixte NSABIMANA SANKARA Le Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique (MRCD- UBUMWE) réaffirme fortement sa condamnation des mensonges véhiculés […]