Impunzi muri Kongo (RDC) zikomeje kwicwa n’ingabo za Paul Kagame RDF

admin
0 0
Read Time:2 Minute, 50 Second

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
(M.R.C.D)

Postal address: Avenue Baron Albert D’Huart, 124 1950 KRAAINEM, Belgique
Electronic addresspresidence@mrcd-ubumwe.org, Mobile : +32 476 01 81 16

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 25/2020/04/14

Muri iki gihe isi yose ihangayikishijwe kandi ihanganye n’icyorezo cya « Coronavirus, COVID -19 », ubutegetsi bwa Kigali, nabwo bukaba bwarafashe ingamba zo gukingirana abanyarwanda mu mazu yabo bwirengagije ko nta biribwa bafite bigomba kubatunga, abantu benshi bakaba bashobora kwicwa n’inzara bikitirirwa uburwayi, Impuzamashyaka MRCD-UBUMWE ibabajwe no kumenyesha abanyarwanda bose n’umuryango mpuzamahanga ko ingabo za Leta ya Paul Kagame RDF, zitwikiriye umwambaro w’ingabo za Kongo FARDC, zikomeje ibikorwa byo kwica impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zashoboye gucika ku icumu ry’ibitero by’izo ngabo za Kagame ziri muri Congo rwihishwa; ibyo bitero bikaba byaratangiye kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize w’2019.

Kuwa gatatu taliki ya 8/04/2020, ingabo za Kagame RDF zakoze igiKorwa cyo guhiga impunzi z’abanyarwanda zahungiye mu miryango imwe n’imwe y’abakongomani iri i Kalehe mu ntara ya Kivu y’amajyepfo. Icyo gitero k’i Kalehe kikaba cyaraguyemo impunzi z’abanyarwanda zigera ku 10 zishwe n’ingabo za Kagame RDF. Kuri iyo tariki kandi ingabo za Kagame RDF zikaba zaragabye igitero ku mpunzi z’abanyarwanda ziri mu nkambi iri hafi y’umujyi wa Uvila muri Kivu y’amajyepfo, impunzi 5 z’abanyarwanda ziri muri ako gace zikahasiga ubuzima.

Ku itariki ya 13/03/2020, ingabo za Kagame RDF zagabye igitero ku mpunzi z’abanyarwanda ziri mu nkengero z’umujyi wa Bukavu muri Kivu y’amajyepfo, icyo gitero kikaba cyarahitanye impunzi z’abanyarwanda zigera kuri 4 izindi nyinshi zirakomereka ku buryo bukomeye.

Impuzamashyaka MRCD-UBUMWE, iratabariza kandi impunzi z’abanyarwanda zajyanywe bunyago mu Rwanda mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize w’2019, kuko abana n’abagore bari muri izo mpunzi batangiye kunyerezwa n’ubutegetsi bw’abicanyi bwa Kagame. Ingabo z’ubwo butegetsi buri gufata izo mpunzi bukajya kuzifungira ahantu hatazwi muri gahunda yo kuzica urubozo zizira ko ba se n’abagabo babo bakekwaho kuba ari ingabo za FLN.

MRCD-UBUMWE ikaba ishingana Madame Jeannette Mukamuhire n’umwana we Bienvenu Niyonziza ufite imyaka 11 bakuwe mu kigo cyakira impunzi kiri i Mutobo ku itariki ya 10/03/2020 n’abasirikare ba Kagame RDF bishoboka ko baba barishwe, tukaba dusaba « Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (La Croix- Rouge Internationale) kuzakora iperereza kuri iryo shimutwa.

Impuzamashyaka MRCD-UBUMWE ibabajwe cyane ni uko ibyo bikorwa by’ubwicanyi bw’ingabo za Kagame butavugwa n’itangazamakuru mpuzamahanga kandi iyo leta ya Kagame ikaba ikomeje kwima amatwi ubutumwa bwahawe isi yose n’umunyamabanga mukuru wa ONU « Antonio Guterres » mu cyumweru gishize, busaba za leta n’imitwe ihanganye nayo guhagarika ibikorwa by’imirwano mu gihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, COVID -19.

Impuzamashyaka MRCD – UBUMWE, irahamagarira abanyarwanda bose kwirwanaho bagatabarana muri ibi bihe isi yose isa n’ifungiye mu bikorwa byo kurwanya coronavirus kandi n’ibihugu bimwe by’amahanga bikomeye bikorana na ba « Rukarabankaba » bari ku butegetsi mu Rwanda bikaba bikomeje kubakingira ikibaba.

Imana ikomeze irinde abanyarwanda muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 kibangamiye isi yose, kikaba kinabafatanyije n’ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame.

Mugire amahoro y’Imana.

Bikorewe i Bruxelles, ku wa 13/04/2020

Faustin Twagiramungu Umuvugizi wa MRCD-UBUMWE
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Next Post

Communique de presse : Massacre continu des réfugiés rwandais en RDC par Paul Kagame

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE (M.R.C.D) Postal address: Avenue Baron Albert D’Huart, 124 1950 KRAAINEM, Belgique Electronic address: presidence@mrcd-ubumwe.org, Mobile : +32 476 01 81 16   COMMUNIQUE DE PRESSE n°25/2020/04/14 Les réfugiés rwandais en République Démocratique du Congo continuent d’être massacrés par l’Armée Rwandaise (RDF) de Paul Kagame. […]