Inama y’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza yari iteganyijwe kubera mu Rwanda uyu mwaka yaburijwemo!

admin 1
0 0
Read Time:57 Second

ITANGAZO : INAMA YA CHOGM 2020 NTABWO IZATERANA KUBERA ICYOREZO CYA VIRUSI YA COVID-19

Nkuko mubizi mwese, Umuryango mpuzamahanga wa ONU wita ku buzima (OMS) watangaje ko “Coronavirus” ari icyorezo cyakwiriye ku isi yose (pandémie). Kubera iyo mpamvu, kandi nyuma y’ibiganiro byimbitse byabaye hagati y’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (commonwealth) kubyerekeranye n’ikibazo cy’ubuzima ndetse n’umutekano w’abagomba kwitabira iyo nama, Umwamikazi w’Ubwongereza, kimwe na ministre w’intebe w’icyo gihugu Boris Johnson ndetse n’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, dufashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika inama ya CHOGM 2020 (Commonwealth) yari iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Icyo cyemezo cyafashwe bitewe n’impungenge ziremereye kandi zikomeje kwiyongera zijyanye n’icyorezo cya virusi ya COVID-19, twasanze ubwo aribwo buryo bwiza bwo kurwanya iyo virusi nk’uko amabwiriza y’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima abisaba. Tubabajwe cyane n’uko tudashobora gukoresha iyo nama ikomeye cyane mu gihugu cy’u Rwanda. Nubwo bimeze gutyo ariko, dusanga kuburizamo iyo nama ari icyemezo kinyuze mu mucyo dukurikije amakuru dufite muri iki gihe.

Turashimira Jenerali Paul Kagame umuyobozi w’u Rwanda kuba yaragaragaje ubushake n’urugwiro bwo kwakira inama ya CHOGM 2020.

Turabashimiye.

I Londres mu Bwongereza

Umunyamabanga wa Commonwealth

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

One thought on “Inama y’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza yari iteganyijwe kubera mu Rwanda uyu mwaka yaburijwemo!

Comments are closed.

Next Post

U.S.-RWANDA RELATIONS : 2019 Country Reports on Human Rights Practices

https://www.state.gov/reports/2019-country-reports-on-human-rights-practices/rwanda/ Executive Summary Rwanda is a constitutional republic dominated by a strong presidency. The ruling Rwandan Patriotic Front (RPF) led a governing coalition that included four smaller parties. In 2017 voters elected President Paul Kagame to a third seven-year term with a reported 99 percent of the vote and a […]