Abatutsi bacitse ku icumu rya jenoside mu Rwanda bandikiye Kagame na ONU basaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito MIHIGO

admin
0 0
Read Time:1 Minute, 1 Second

Abanyarwanda 36 batuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, bandikiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, basaba ko haba iperereza mpuzamahanga ku rupfu rwa Kizito Mihigo, umuririmbyi witabye Imana ku itariki ya 17 y’uku kwezi.

Abashyize umukono kuri iyo baruwa yohererejwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres, barokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Albert Gasake, umwe mu bayishyizeho umukono, yavuze ko iperereza ridafite aho ribogamiye, mpuzamahanga, ariryo ryakemura impaka ku rupfu rwa Kizito Mihigo.


Yasobanuriye umunyamakuru Venuste Nshimiyimana ko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi badakeneye kunyura ku ishyirahamwe Ibuka kugirango basabe ko Kizito Mihigo yarenganurwa.

Kudaha ubutabera Kizito Mihigo ni ugupfobya jenoside yakorewe abatutsi!
Mihigo, yari umuririmbyi w’icyamamare mu ndirimbo zisingiza Imana n’izibumbatiye insanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yiyambuye ubuzima. Ikigo cy’igihuu gishinzwe ubungenzacyaha (RIB) cyo kivuga ko hagiye gukorwa iperereza kugirango hamenyekane impamvu yatumye abikora.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu ikomeje gusaba ko haba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo. Yatabarutse afite imyaka 38.

 

Inkuru ya radiyo Ijwi ry’amerika

Publié le par veritas

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Next Post

Rwanda : MRCD Calls for the relocation of the 2020 Commonwealth Summit and requests the release of all political prisoners, open political space and the highly inclusive inter-Rwandan dialogue.

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE (M.R.C.D) Postal address: Avenue Baron Albert D’Huart, 124 1950 KRAAINEM, Belgique Electronic address: presidence@mrcd-ubumwe.org, Mobile : +32 476 01 81 16   Queen Elizabeth II Head of the Commonwealth Buckingham Palace London, SW1A 1AA UK   May it please Your Majesty, The Rwandan Movement […]