Iyicwa ry’umuhanzi KIZITO MIHIGO bitegetswe na Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

admin
0 0
Read Time:4 Minute, 39 Second

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
(M.R.C.D)
Postal address: Avenue Baron Albert D’Huart, 124 1950 KRAAINEM, Belgique
Electronic address: presidence@mrcd-ubumwe.org

Iyicwa ry’umuhanzi KIZITO MIHIGO bitegetswe na Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU n° 0242020/02/18

MRCD-UBUMWE ibabajwe cyane n’urupfu rutunguranye rwa Kizito MIHIGO, umuhanzi w’icyamamare, muri iyi myaka ishize wabaye ku buryo budasubirwaho intumwa yamamaza imbabazi, ubwiyunge no kubana kivandimwe mu Banyarwanda.
Amakuru MRCD-UBUMWE ihabwa n’abari mu nzego za polisi n’igisirikare z’u Rwanda aremeza ko itegeko ryo guhotora umuhanzi Kizito MIHIGO ryatanzwe na Perezida Paul KAGAME ubwe. Kuba Kizito MIHIGO yaranze gushinja inshuti ye Callixte NSABIMANA SANKARA wari Prezida wungirije wa MRCD-UBUMWE mu rubanza rutegurwa ubu, byamuviriyemo kwitwa ko yifatanyije n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abo mu muryango we bemeza ko yafatiwe iwabo mu rugo, Akarere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, kuwa gatanu tariki ya 14/02/2020. Kuva uwo munsi yajyanywe gufungirwa muri rya curaburindi rya « RIB », urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, ari naho yamburiwe ubuzima.
Kuva kuri uwo wa gatanu, tariki ya 14/02/020, RIB yashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko yamufunze. Mu ikinamico nk’uko irisanganywe, yemeza ko yamufashe agerageza gutoroka atararenga umupaka, yerekeza mu gihugu cy’u Burundi. Igerekaho gihamya y’ifoto ya Kizito MIHIGO ari kumwe na bagenzi be babiri, umwe afashe Bibiliya mu kiganza.

Nibwo abapolisi ba Leta bigize abaturage basanzwe bahise bahamagara amaradiyo mpuzamahanga ngo yemeze ko ibyo muri iryo kinamico ari ukuri. Mu kanya k’ubusa Kizito MIHIGO aba ahimbiwe ibyaha by’urujijo ari byo : « kwambuka umupaka ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ko yari agiye kwinjira mu mutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, no gutanga ruswa ». Ya foto ya gihamya yo, Kizito MIHIGO ngo yari yarasobanuriye abo mu muryango we ko ari iyafashwe kera igihe we na bagenzi be bari batembereye bitwaje ifunguro ryo gusangira bari hanze, ari byo bita « pique-nique » mu Gifaransa, cyangwa se « pic-nic » mu Cyongereza.

Impuzamashyaka MRCD-UBUMWE iramaganira kure ibyo RIB yatangaje ku rupfu rwa Kizito MIHIGO. Ntabwo yiyahuye, yarishwe. Amakuru MRCD-UBUMWE igezwaho na bamwe mu bapolisi n’abasirikare b’u Rwanda yemeza yose ko Perezida Paul KAGAME ari we ubwe wategetse ko akorerwa iyicarubozo, agafungirwa muri gereza ruvumwa mu nkambi ya gisirikare i KAMI mu mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 15/02/2020. Nyuma yaho umurambo we wajyanywe muri Komisariya ya polisi y’i Remera. RIB ni ko guhimba ikinyoma ngo yiyahuye, yimanitse mu rukerera ku cyumweru, tariki ya 16/02/2020!
MRCD-UBUMWE iributsa ko umuhanzi Kizito MIHIGO ukunzwe cyane, yari yarafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2014 arafungwa, bitewe n’indirimbo yari amaze guhimba yise : « Igisobanuro cy’Urupfu », yibandaga kugushishikariza Abanyarwanda intego y’ubwiyunge nyakuri.
Ku bantu benshi bareba kure bumvise iyo ndirimbo ye itavangura amoko, ahubwo ishyira mu rwego rumwe Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bishwe muri 1994. Abakayisesenguye babonye ko ibyo byararakaje Leta y’u Rwanda yo yashyize imbere cyane itonesha n’ivanguramoko ikabigira igikoresho cyayo yitwaje amarorerwa yagwiririye Abanyarwanda.
Kizito MIHIGO amaze gufatwa, yafungiwe ahantu hatazwi icyumweru cyose, akorerwa iyicarubozo. Nyuma yaho yaje kwerekwa abanyamakuru no mu bushinjacyaha. Aho yaje kuregwa ibyaha byinshi binyuranye, abyemera ku ngufu, birimo mbere na mbere guhungabanya umutekano mu gihugu cy’u RWANDA, ngo nk’uko ingingo ya 463 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibiteganya. Mu by’ukuri, iryo tegeko rigamije gucecekesha abatavuga rumwe na Leta ya KIGALI, ndetse n’ababyitirirwa.
Kizito MIHIGO yakatiwe imyaka 10 y’igifungo aracyemera, arihangana bya kigabo kubera ko na mbere yaho yajyaga asura abanyururu mu magereza yose mu gihugu, akabagezaho umugambi na gahunda ye yari afite yo kubakangulira gushaka ukuri, kubabarirana n’ubwiyunge, bityo bigatuma bamubonamo intwari. Aho na we agereye mu buroko muri 2014 ari ifungwa, yagaragaje ukwihangana n’imyitwarire myiza, bituma mu kwezi kwa Nzeli 2018 afungurwa by’agateganyo.
Kizito MIHIGO amaze kuva mu munyururu yabayeho yicisha bugufi, abaturage bongera kumukunda no kubana neza na we. Ariko ubutegetsi bwo ntibwabyishimiye, buhangayikishijwe n’ubutumwa bwari mu ndirimbo Kizito yagezaga ku rubyiruko ruri mu buzima burimo ibibazo byinshi rudashobora kubonera ibisubizo.
Muri iki gihe MRCD-UBUMWE yamagana byimazeyo iyicwa rya Kizito MIHIGO, iboneyeho umwanya wo kongera gushingana ubuzima bwa Callixte NSABIMANA SANKARA, inshuti na mugenzi wa Kizito MIHIGO, ufunzwe na Leta y’u RWANDA. MRCD-UBUMWE irasaba imiryango mpuzamahanga gukurikirana bya hafi imibereho y’iyo mfungwa ya politiki, kubera ko hari n’amakuru avuga ko inzego z’umutekano zifite umugambi wo kumwica na we.
MRCD- UBUMWE irihanganisha umuryango wa Kizito MIHIGO, mbere na mbere umubyeyi we, inshuti ze n’abandi bose bakoranye. Ni intwari yaharaniye gushaka ukuri, imbabazi n’ubwiyunge mu Banyarwanda. Uwo mugambi ugomba rwose gukomeza gushyirwa mu bikorwa.
MRCD-UBUMWE, mu mwanzuro wayo kuri iyi nkuru y’incamugongo, irasaba ibi bikurikira:
Gushyiraho komisiyo mpuzamahanga yigenga igakora iperereza ryimbitse, igashyira ahagaragara iby’urupfu rwa Kizito MIHIGO, ndetse n’urw’abandi bishwe bazira ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda;
Gufunga burundu, kandi vuba, ibigo bafungiramo abantu babakorera iyicarubozo, byitwa “Safe Houses’’;
Gufungura nta mananiza imfungwa za politiki n’izindi zazize ibitekerezo byazo;
Kwemera ibiganiro mu rwego rwa politiki bigamije gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri Demokrasi nyayo;
Kutitabira inama y’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth) iteganywa kubera i KIGALI mu kwezi kwa Kamena 2020;
Gufatira ibyemezo bikarishye Perezida Paul KAGAME kugira ngo ahagarike burundu ubwicanyi akorera Abanyarwanda.

Bikorewe i Buruseli, ku wa 18 Gashyantare 2020

Faustin TWAGIRAMUNGU Visi- Perezida n’Umuvugizi wa MRCD – UBUMWE

 

Happy
Happy
100 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Next Post

Lettre ouverte au Pape François-RANP ABARYANKUNA.

RANP ABARYANKUNA. (Rassemblement Rwandais pour le Pacte National-ABARARYANKUNA) https://www.abaryankuna.com/ De l’assassinat de KIZITO MIHIGO un prophète, artisan et martyr de la paix et de la réconciliation au Rwanda, sous un silence accablant de son Eglise Catholique Votre Sainteté, C’est avec consternation et émoi que Lundi le dix-septième jour du mois […]