Umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi acyekwaho “icyaha cyo gushaka guhunga u Rwanda”! !

admin
Uwo ushyize amako mu mifuka y’ikoti ni Kizito Mihigo. Ese aba baturage bamufashe hari aho bataniye n’abicanyi b’inkotanyi?

[Ndlr : Iryavuzwe riratashye « Inkotanyi zigaragaje ko u Rwanda ari gereza yujuje ibyangombwa ! » Iyo umuntu avuye muri gereza bavuga ko yatorotse cyangwa se yacyetsweho gutoroka gereza, kenshi umunyururu ucyetsweho icyo cyaha araraswa akicwa cyangwa akongera agafatwa agashyirwa mu kasho kaba kari imbere muri gereza ! Igihugu cy’u Rwanda nacyo ni uko kimeze, umunyarwanda ugize amahirwe yokurusohokamo bavugako « yatorotse u Rwanda », iyo afashwe araraswa cyangwa se agafatwa agafungirwa mu kasho kitwa gereza kari imbere muri gereza nini ariyo u Rwanda ! Ibi nibyo byabaye ku muhanzi Kizito Mihogo watawe muri yombi bitewe ni uko yacyetsweho gushaka gutoroka igihugu cy’u Rwanda ! « Veritasinfo » irabagezaho inkuru irambuye ya « Radiyo mpuzamahanga y’abanyamerika VOA » ivuga ku ifatwa n’ifungwa rya Kizito Mihigo]

Mu Rwanda haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’Umuhanzi w’icyamamare Bwana Kizito Mihigo. Amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe aravuga ko Kizito Mihigo yaba yafashwe ashaka gutoroka igihugu yerekeza mu Burundi mu buryo butemewe n’amategeko. Amakuru y’ifatwa ry’uyu muhanzi w’icyamamare yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane [taliki ya 13/02/2020]. Ni amakuru yakwirakwijwe bwa mbere na TV1 ikorera mu Rwanda ivuga ko n’ubwo inzego zibishinzwe zitari zakayemeje yari ifite amakuru ko Bwana Mihigo yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ubwo yashakaga gutoroka igihugu yambuka mu gihugu gituranyi cy’Uburundi.

Mu nshuro zose Ijwi ry’Amerika yagerageje gutelefona Kizito Mihigo kuri telephone ye ngendanwa twasangaga itari ku murongo

«Ijwi ry’Amerika » ikurikirana ayo makuru yavuganye n’umwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru, akagari ka Remera yemeza ko yaba yabonye uko byagenze. Uwo muturage yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane abaturage basanze uwo muhanzi aryamye mu ishyamba riri hafi n’umupaka w’Uburundi n’u Rwanda. Uwo muturage uvuga ko akora akazi ko gusudira ibyuma yakomeje asigura ko abaturage bakimubona yashatse kubaha ruswa y’ibihumbi 300 by’amafaranga ngo bamwambutse barabyanga bahamagara abasirikare baza kumufata. Avuga ko bamucishije munsi y’agasantere babarizamo yambaye amadarubindi yijimye, imyenda y’imbeho ahetse n’igikapu mu mugongo.

Uwo muturage yakomeje avuga ko igisirikare kikimufata cyahamagaje igipolisi baba bicaje hasi umuhanzi Kizito Mihigo. Ababibonye bavuga ko aho bikekwa ko yari agiye kwambukira hatari umupaka uzwi ahubwo ko ari inzira z’ubusamu bakunze kwita «Njia ya Panya ». Ijwi ry’Amerika ntiyabashije kugera aho ibyo byabereye, uretse kumva ibitangazwa n’abo baturage. Mu kiganiro n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Mme Marie Michelle Umuhoza yatangarije Ijwi ry’Amerika ko na we ari kubona ayo makuru acaracara ariko ko akiyashakishiriza hasi no hejuru yaza kuyamenya akayadutangariza.

Mu nshuro zose Ijwi ry’Amerika yagerageje gutelefona Kizito Mihigo kuri telephone ye ngendanwa twasangaga itari ku murongo. Umuhanzi Kizito Mihigo wamamaye mu ndirimbo zibumbatiye insanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’izihimbaza Imana mu kwezi kwa Cyenda kwa 2018 ni bwo yasohotse mu gihome ku mbabazi z’umukuru w’igihugu.

Publié le par veritas



Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Next Post

Assassinat de l’artiste Kizito MIHIGO par Paul KAGAME, Président du Rwanda

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE (M.R.C.D) Postal address: Avenue Baron Albert D’Huart, 124 1950 KRAAINEM, Belgique Electronic address: presidence@mrcd-ubumwe.org, Tél.mobile: +32476018116 Assassinat de l’artiste Kizito MIHIGO par Paul KAGAME, Président du Rwanda Communiqué de presse n° 0242020/02/18 Le MRCD-UBUMWE a appris avec stupéfaction l’assassinat de Kizito MIHIGO, célèbre artiste […]