Umunsi abaturage bambuye Leta y’agatsiko AMABOKO

admin
0 0
Read Time:55 Second




“Leta y’abicanyi na ba Rushimusi izavaho abaturage biyubakire izindi nzego z’ubutegetsi zitabacura bufuni na buhoro.” Matata

Umunsi abaturage bambuye Leta y’agatsiko AMABOKO, Amaso, Amatwi n’amaguru bayitiza ngo ibakandamize, abaturage nibahagarika IMISORO n’IMISANZU batanga buri munsi yo kugaburira ababahotora, Abaturage nibarambirwa guhonyorwa, bazihesha agaciro mu gihe cy’iminota 25 gusa.

Leta y’abicanyi na ba Rushimusi izavaho abaturage biyubakire izindi nzego z’ubutegetsi zitabacura bufuni na buhoro.

BURI muntu wese yaba umutwa, umututsi cyangwa umuhutu nahagurikire hamwe n’abandi arwanye AKARENGANE K’IBIHEKANE areke gutiza AMABOKO ye Leta y’igitugu imuhonyora.

Abasirikare, abapolisi, DASSO n’abandi bose bakoreshwa mu guhonyora (opprimer) no guhahamura (guteroriza) abaturage nibahitemo gufatanya n’abaturage basezerere Akarengane cyangwa bashakishe nabo IMYANYA mu ndege za Kagame kuko isigayemo ari MIKE CYANE.

  • AGACIRO nitwe tugomba kukihesha,
  • Agaciro kacu NTIKAGURWA,
  • Agaciro k’umunyarwanda NTIKAGURISHWA,
  • Agaciro k’inyabutatu nyarwanda NTIKAGIRA IGICIRO.

Duhagurukire rimwe TURWANYE IKIBI nkuko Kagame aherutse kubitugiramo inama ya KIGABO kuva yabaho. Kagame yagize ati: umuntu wese arwanye ikibi niyo YABIGWAMO kuko ngo n’ubundi umunsi wo gutabaruka ari ntarengwa.

Matata Yozefu
Buruseri ou Cyumweru tariki 26/01/2020.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Next Post

Ku wa 28 Mutarama 1961 : Ivuka rya demokarasi mu Rwanda

“Turate twogeze Demokarasi Imaze gushinga imizi mu Rwanda” Iyo ni imwe mu ndirimbo yaramutsaga benshi muli “Mukanguke burakeye” ya Radio Rwanda ku munsi wa 28 Mutarama, igihe ubutegetsi bwa repubulika ya 2 bwongeye gusubiza ku rutonde y’iminsi ngarukamwaka kandi nyibutsa mateka uyu munsi. Ni nabwo kandi ishyirahamwe ry’umupira w’amaboko bita […]