MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE (M.R.C.D)
Postal address: Avenue Baron Albert D’Huart, 124 1950 KRAAINEM, Belgique
Electronic address: presidence@mrcd-ubumwe.org
FPR irica abana bato b’impunzi z’Abanyarwanda boherejwe mu RWANDA ku ngufu bavanywe mu gihugu cya CONGO (RDC)
Itangazo rigenewe abanyamakuru N° 023/2020/01/02
Impuzamashyaka ya politiki MRCD-UBUMWE iharanira impinduka muri demokrasi mu RWANDA iramagana byimazeyo gahunda y’ubugome Leta y’u Rwanda ikorerera abana b’impunzi z’Abanyarwanda boherejwe ku ngufu mu RWANDA mu kwezi k’Ukuboza 2019. Iyo gahunda ikaba irimo iyicarubozo n’ubwicanyi bikorerwa abagore, abana, abasaza, bose b’impunzi bari barafungiwe mu nkambi ya gisirikare ya CONGO (RDC) yitwa NYAMUNYINYI ho mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, aho babaye mu buryo buhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
MRCD-UBUMWE ishingiye ku makuru menshi yizewe, yamenye ko izo mpunzi z’Abanyarwanda zimaze kugezwa mu RWANDA zajyanywe mu nkambi ya NYARUSHISHI iri mu Burengerazuba bw’u RWANDA. Hanyuma ingabo z’u RWANDA, zigizwe ahanini n’abashinzwe iperereza (DMI) zifatanyije n’abandi bakozi ba Leta, baje gukorera izo mpunzi ijonjorwa, kuzishinyagulira n’ibindi bikorwa by’urukozasoni. Abagabo bamwe bagera kuri 200 bajyanywe mu nkambi ya MUTOBO mu majyaruguru y’u Rwanda, iyi nkambi ikaba izwi cyane mu bikorwa byo kwamamaza amatwara ya FPR-INKOTANYI mu butegetsi bwayo bw’igitugu, no koza ubwonko bw’abantu bose bahazanye. Abandi bagaragaraga ko bagifite intege bo babajyanye kubafungira mu buroko hirya no hino mu gihugu.
Muri iki gihe abantu benshi, harimo n’abashinzwe ibibazo by’impuzi, bahugiye mu minsi mikuru yo kurangiza umwaka wa 2019 n’iyo ubunane, za ngabo z’u RWANDA-DMI, zafashe mu mataliki ya 24 na 28 Ukuboza 2019, abana b’impunzi b’abahungu n’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 12 na 15, babajyana ahantu hatazwi kugeza n’ubu, babita ko ari abarwanyi ba FLN.
MRCD-UBUMWE ihangayikishijwe cyane n’iryo nyerezwa ry’abo bana b’abangavu n’ingimbi bari impunzi. Ubu twamenye ko bamwe bamaze kwicwa, abandi barokotse bakaba barimo gukorerwa iyicarubozo n’iyozwa bwonko, hanyuma bakazahabwa imyitozo ya gisirikare kugira ngo bazajyanwe ku rugamba rwo kwicana, batazi amabi boherejwemo.
MRCD-UBUMWE, imaze kumenya ayo mahano akorerwa izo mpunzi z’Abanyarwanda, irasaba imiryango mpuzamahanga, mbere na mbere , ishami rya ONU rishinzwe impunzi HCR, OCHA na CICR, gukangurira no gushishikariza Leta y’u RWANDA kubahiriza uburenganzira bw’abana, kugirira impuhwe ikiremwamuntu, guhagarika ubwicanyi ikorera Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari mu mahanga. Muri make, ubutegetsi bw’u Rwanda bukubahiliza amategeko yo mu rwego mpuzamahanga rwashyizeho umukono.
Bikorewe i Bruxeli, kuwa 02 Mutarama 202
Abayobozi ba MRCD-UBUMWE:
Wilson IRATEGEKA, Umuyobozi mukuru (sé)
Paul RUSESABAGINA, Umuyobozi wungirije (sé)
Kassim BUTOYI, Umuyobozi wungirije (sé)
Faustin TWAGIRAMUNGU, Umuyobozi wungirije n’Umuvugizi (sé)
