Ku italiki is 8/11/2019 umutwe udasanzwe (commandos) w’ingabo za FLN wagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda (RDF) biherereye mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi (Cyangugu). Muri icyo gitero FLN yashoboye kwica abasilikare ba RDF 20 nayo itakaza umusilikare wayo umwe. Aha Commandant wa FLN wari uyoboye izo ngabo muri iyo mirwano arasabanura aho FLN yakuye izo mbaraga!
“…Kuva urugamba rwatangira ndetse na mbere y’uko rutangira, ntitwahwemye kubabwira ko urugamba turiho tutari twenyine, dufite abantu benshi turufatanyije bari hanze y’igihugu ndetse n’abari imbere mu gihugu. Abo dufatanyije tubafite mu gisilikare, muri police, mu buyobozi busanzwe bwa leta ndetse no mubaturage basanzwe turabafite. Ibyo mwakunze kubyumvana intwari Sankara wahoze ari umuvugizi wa FLN, mbere y’uko agurishwa agashyikirizwa ubuyobozi bwa Kigali…”






