Kuri uyu wa kabiri taliki ya 10/12/2019 ubuzima bwari bwahagaze i Goma mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru; ibyo bikaba byaratewe n’imyigaragambyo yatewe n’uburakari bw’umunyeshuri wari wishwe n’igipolisi cy’icyo gihugu.
Uwo munyeshuri yishwe ari mu myigaragambyo yo kwamagana umutekano mucye ukomeje kugaragara mu mujyi wa Goma, uko guhungabana k’umutekano i Goma kukaba guterwa n’ingabo za Kagame RDF zacengeye muri iyo ntara zikaba zihohotera abaturage b’abakongomani zibitiranya n’impunzi z’abanyarwanda zagiye guhiga muri icyo gice cya Congo!
Umwuka mubi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru no Kivu y’amajyepfo ukomeje kwiyongera bitewe n’abaturage b’izo ntara badashyigikiye icyemezo cyafashwe na perezida w’icyo gihugu Félix Tshilombo Tshisekedi cyo guhamagara ingabo za Kagame RDF kugaruka ku mugaragaro muri icyo gihugu kongera kwica abaturage ba Congo zitiranya n’impunzi z’abanyarwanda!
Genda RDC waragowe, wagirango nta ba
