Burya ngo « uwububa abonwa n’uhagaze » koko ! Kuri uyu wa kane taliki ya 5/12/2019 Umuryango udaharanira inyungu wa CIDHOP shinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amahoro uri i Rutshuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru uramagana igikorwa cya leta ya Kagame cyo kongera kohereza ku mugaragaro ingabo z’u Rwanda RDF ku butaka bwa Congo.
Uwo muryango CIDHOP uramagana ku mugaragaro ingabo z’u Rwanda zamaze koherezwa muri ako karere ka Rutshuru zikaba ziri mu turere twa Bwisha. Umuvugizi w’uwo muryango aremeza ko ingabo za Kagame RDF zimaze icyumweru cyose zaroherejwe ku misozi yo muri sheferi ya Bwishambere mu duce twa : Buramba, Buranza, Nyamilima , Kisharo na Nyakakoma.
Uwo muryango uremeza ko wiboneye ingabo z’u Rwanda ziri kwambuka umupaka ziva mu Rwanda zijya muri Congo, zikaba zarabeshye abaturage ko zije kurwanya FDLR kandi itaba muri ako karere. Amakuru MRCD ifitiye gihamya ni uko izo ngabo za Kagame RDF zimaze igihe kirekire ziri ku butaka bwa Congo mu bikorwa byo kwica impunzi z’abanyarwanda no gusahura umutungo wa Congo.
Amakuru atangwa n’ibinyamakuru bitandukanye kandi akaba yemezwa n’abaturage ba BENI, ni uko Kagame yohereje ingabo nyinshi mu karere ka BENI akaba yarazihaye izina rya ADF kugirango abone uko ahungabanya umutekano w’igihugu cya Uganda. Ikizwi cyo ni uko uwo mutwe wa ADF watsinzwe burundu mu mwaka w’2016, abakuru bawo bakaba barishwe abandi bakaba bafungiye muri Uganda kandi ibyo na leta y’icyo gihugu ikaba ibyemeza.
Kanda aha usome ku buryo burambuye inkuru y’ingabo za Kagame RDF i Rutshuru
Podcast: Play in new window | Download
