Iyo ni inkambi y’impunzi z’abanyarwanda ya Gitindiro iri i Kalehe yatwitswe na RDF kuri uyu wa kabili taliki ya 26/11/2019
Intego umwicanyi Kagame afite mu kugaba igitero ku nkambi y’impunzi z’abanyarwanda iri i Kalehe ikaba ari iyo kwica umuyobozi wa MRCD muri iki gihe Gén. IRATEGEKA Willisson ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo za FLN nk’uko abo bicanyi ba RDF-Kagame baherutse kwica Gen. Sylvestre Mudacumura wa FDLR na Gen. Musabyimana Juvénal uzwi nka Jean Michel Afrika wa RUD biciwe muri Congo. Intego nyamukuru Kagame afite akaba ari iyo kurimbura abasilikare bose ba FLN bari muri Congo mbere yo gutangira kugaba ibitero byo gufata igihugu cy’Uburundi no kurwana na Uganda. Kagame afite ubwoba ko aramutse yinjiye mu ntambara n’ibyo bihugu byombi, FLN ishobora kumuca inyuma ikamukura ku butegetsi! Ayo mayeri yo kubanza kurimbura impunzi ziri muri Congo kugirango abone uko yica abagande n’abarundi, igihugu cya Uganda cyarayatahuye cyamaganira kure ibikorwa byo kwica impunzi ziri muri Congo muri gahunda yiswe iyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo; iyo gahunda ikaba ishyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA).
Uko impunzi zatewe n’uko imirwano yagenze kuri uyu wa kabili
Amakuru “veritasinfo” ikesha ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FLN , amenyeshako umwicanyi Kagame yahagurukije ingabo nyinshi z’inkotanyi (RDF) n’intwaro zikomeye kugirango arimbure impunzi zose ziri muri Congo burundu. Kuri uyu wa kabili taliki ya 26/11/2019 saa sita z’ijoro, abicanyi ba RDF bateye ibisasu biremereye (bombes) mu nkambi y’impunzi z’abanyarwanda iri muri Kivu y’amajyepfo yitwa GITINDIRO (Kalehe). Impunzi zari muri iyo nkambi zahise zifatwa n’ubwoba bwinshi cyane zisohoka muri iyo nkambi zirahunga ndetse n’abaturage b’abakongomani baturanye n’iyo nkambi nabo bahungira hamwe n’izo mpunzi kuko nabo ibyo bisasu byabageragaho.

1)Igitero cya mbere cya RDF cyari kigizwe n’umutwe w’ingabo wavye ahitwa Kabunga, icyo gitero kikaba cyari kiyobowe na komanda wungirije w’uwo mutwe akaba ari murumuna w’umusilikare witwa Gahizi uzwiho ibikorwa byo kumarira impunzi z’abanyarwanda ku icumu muri Congo ku mabwiriza ya Kagame.
2)Igitero cya Kabili cyaturutse muri Kivu y’amajyepfo, mu mutwe w’abasilikare bari ahitwa Mwenga.
3)Igitero cya gatatu cyari kigizwe n‘abasilikare b’abakomando ba RDF bavanze n’abakomando b’ingabo za Congo, uwo mutwe w’izo ngabo ukaba waravuye ahitwa Remera.

4)Igitero cya kane cyari kigizwe n’umutwe w’abakomando b’ingabo za RDF uvuye ahitwa Lumangabo, uwo mutwe ukaba uyobowe na Colonel Ganishuri na colonel Rusimbi. Uwo mutwe w’abakomando ba RDF wavuye Lumangabo , unyura ahitwa Rubaya kwa Gahizi, ugera Ngungu- Kabingo- Lumbishi, uhingukira ku nkambi ahitwa Cambombo ku madepo (ububiko). Hari undi mutwe wa RDF wanyuze kwa Gahizi ufite ubutumwa bwo gukurikirana impunzi zihungira mu mashyamba ya kure ukagenda uzica umugenda nk’uko inkotanyi zishe impunzi mu mwaka w’1996.
Abasilikare b’iyo mitwe yose uko ari 4 bateye inkambi y’impunzi z’abanyarwanda ya GITINDIRO iri i Kalehe muri Kivu y’amajyepfo baturutse ku mpande 4 zitandukanye z’inkambi y’impunzi: Umutwe wa RDF wateye mu nkambi aho bita Cambombo hari ububiko bw’ibikoresho by’inkambi, indi mitwe itera mu nkambi aho bita Kidiveri, kabunga na Bishaka. Nubwo inkambi yatewe n’ingabo nyinshi, ziturutse mu mpande zose kandi zifite intwaro zikomeye, abasilikare ba FLN bakoze akazi gakomeye bahangana n’iyo mitwe yose bashobora kurengera impunzi nyinshi ku buryo bushoboka.
Imirwano kuri iyo nkambi y’impunzi hagati y’iyo mitwe yose n’abasilikare ba FLN yabaye kuri uyu wa kabili taliki ya 26/11/2019 yatangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ihagarara saa cyenda z’igicamunsi. Abasilikare ba FLN bakaba barakoze akazi gakomeye cyane ko kurinda impunzi kuko zagombaga kwicwa zose.
Iyo mirwano yangije iki?
Igitero cy’abicanyi ba RDF Kagame ku nkambi ya Gitindiro iri i Kalehe muri Kivu y’amajyepfo cyangije byinshi: Impunzi n’abaturage b’abakongomani bari hafi y’inkambi y’impunzi barapfuye, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 27/11/2019, Ubuyobozi bw’ingabo za FLN bwagejeje kuri “Veritasinfo” amakuru y’uko igitero cy’ingabo za RDF Kagame mu mwambaro w’ingabo za Congo FARDC ku nkambi y’impunzi ya Gitindiro cyahitanye abasilikare 5 n’inkomere nyinshi ku ruhande rw’ingabo za RDF-Kagame, ku ruhande rwa FLN ntamubare w’abasilikare babo bahitanywe n’icyo gitero watangajwe. Ubuyobozi bw’ingabo za FLN (etat Major) kandi bwamenyesheje “Veritasinfo” ko bamwe mu ngabo za Congo bari kumwe na RDF bakoze ibikorwa by’ubwicanyi bw’abaturage b’abakongomani ndetse bagasahura n’ingo zabo.Abo basilikare ba kongo FARDC batwaye ihene n’inkoko z’abaturage bahunze zibikuye mu mazu yabo. Ingabo za RDF zishe umuturage w’umukongomani wo mu bwoko bw’abatutsi witwa Oscar zimuhoye ko yabanaga neza n’impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, nyuma yo ku mwica, abo bicanyi bo muri RDF batwaye inka ze bashaka no kwica umushumba w’izo nka kuko yari amaze kuvuga ko Oscar yishwe n’inkotanyi. Amakuru “Veritasinfo” ikesha abaturage n’impunzi zari mu nkambi ya Gitindiro yemeza ko hari impunzi zwishwe zirimo: abasaza 3, abana 10 n’abagore 21.

Kuri uyu wa kabili taliki ya 26 Ugushyingo 2019 zimwe mu mpunzi zigizwe n’abana n’abagore bahungiye ku nkambi y’ingabo za ONU (Monusco) iri hafi y’inkambi yagabweho igitero izo ngabo za Monusco zikaba zanze kubakira, izo mpunzi zikaba zarayehanze y’iyo nkambi y’ingabo za ONU ziri kunyagirwa; amahirwe ni uko abicanyi ba RDF bari bahanganye bikomeye n’ingabo za FLN naho ubundi bari kujya kwicira izo mpunzi imbere y’inkambi ya Monusco nk’uko interahamwe zivanze n’inkotanyi zishe impunzi zahungiye kuri Munuar ku Kicukiro mu mwaka w’1994! Ingabo za RDF kandi zatwitse igice cy’inkambi y’impunzi ya Gitindiro muri gace kayo (quartier) kitwa Tabora. Kugeza mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa gatatu,nta sasu riravuga ariko impande zombi (RDF na FLN) zirahanganye kuburyo isaha iyo ariyo yose imirwano ishobora kubura. Impunzi nyinshi zahunganye n’abaturage mu misozi yegereye inkambi ya Kalehe.
Kuri iki kibazo cyo gutera inkambi z’impunzi Bwana Faustin Twagiramungu umuvugizi wa MRCD yacyamaganye bikomeye, mu kiganiro yagiranye na radiyo “Urumuri“, Faustin Twagiramungu yavuze ko urupfu rw’impunzi muri Congo rugomba kubazwa mbere na mbere umuryango w’abibumbye ONU kuko wohereje ingabo muri Congo Monusco mu gikorwa cyo kurinda impunzi n’abaturage b’abasivili.
Kanda aha wumve ku buryo burambye ikiganiro cya Twagiramungu kuri radiyo Urumuri.
Veritasinfo
