Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hagendewe ku gishushanyo mbonera kivuguruye cy’uyu mujyi, nta muturage uzongera kwimurwa aho atuye kubera ko ari mu kajagari nk’uko byagiye bigenda mu myaka ishize.
Mu bihe byashize abaturage batandukanye bari batuye mu bice birimo Rugando, Kagugu no mu Kiyovu, bagiye bimurwa kubera gutura mu kajagari.
Umujyi wa Kigali uvuga ko bitazongera kuba ahubwo buri muntu mu bushobozi bwe azafashwa gutura muri uyu mujyi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko izi mpinduka ziri mu gishushanyo mbonera zizafasha umujyi kugera mu cyerekezo wifuza ariko ntawe uwuhejwemo kubera amikoro.
Yagize ati “Igishushanyo mbonera gishya kije kugira ngo kiganishe ku cyerekezo dufite nk’Umujyi wa Kigali, ariko utuwemo n’abantu b’amikoro yose, aho aba amikoro make nabo bazaba bafite aho baba kandi bakabasha gutura mu mujyi”.
Igishushanyo mbonera kivuguruye gikubiyemo uburyo buzafasha abatuye mu kajagari kuvugurura ariko batimuwe nk’uko byajyaga bigenda.
Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera, Rukundo Benon, yavuze ko iki gishushanyo kirimo impinduka nyinshi zigamije gufasha abatuye mu kajagari kuvugurura kuko kubimura na byo bigira ingaruka.
Yagize ati “Turimo turagabanya iyimurwa ry’abantu kugira ngo abo bantu batuye ahantu twakita ko ari mu kajagari harebwe uburyo twabafasha kuvugurura imiturire yabo aho kugira ngo tubimure tubajyana ahandi kuko nabyo ubwabyo bitera indi shusho itari nziza bigahungabanya n’ubuzima bwabo muri rusange”.
Rukundo yongeyeho ko abatuye mu kajagari bagiye kujgezwaho ibikorwa remezo nabo bakazagenda bavugurura uko babonye ubushobozi.
Ati “Turi kureba uburyo abantu batuye mu kajagari tubafasha tubaha ibikorwa remezo nabo ubwabo bakagira icyo bigomwa niba ari ugutanga metero ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo bya bikorwa remezo nabyo bibone aho binyura, hanyuma bahabwe uburenganzira bwo kugenda basana cyangwa se bavugurura imiturire yabo gahoro gahoro uko ubushobozi bwabo bugenda buboneka”.
Uretse kuba ntawuzongera kwimurwa, umujyi wa Kigali watangaje ko muri iki gishushanyo mbonera uteganya n’uburyo umuntu azajya agenda yubaka inzu mu by’iciro cyangwa akaba yaha ikibanza umushoramari akubaka yarangiza akamuha igice kimwe cy’inzu.
Iki gishushanyo mbonera kivuguruye biteganyijwe ko kizajya hanze mbere y’uko uyu mwaka wa 2019 urangira kikazaba gisimbura icyo mu 2013 kuko kitari kijyane n’igihe ndetse n’ubushobozi bw’abaturage.
IGIHE 26-11-2019 – saa 15:34, Iradukunda Serge
IBIGANIRO RADIO UBUMWE YAGIZE KURI IKI KIBAZO
