RDC: Monusco yasuye inkambi y'impunzi z'abanyarwanda muri Kivu y'amajyepfo. Ese yabonye iki?

admin
0 0
Read Time:2 Minute, 45 Second

Publié le par veritas

Monusco nta ntwaro cyangwa abasilikare yasanze mu nkambi y’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kivu ahubwo yasanze ari urubyiruko ahanini ruri muri izo nkambi

Kuri uyu wa Kane taliki ya 21/11/2019 ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo MONUSCO zasuye inkambi z’impunzi z’abanyarwanda muri Kivu y’amajyepfo. Izo ngabo za Monusco zikaba ziba mu nkambi ya Gitindiro.
Izi ngabo za ONU zagiranye ibiganiro n’impunzi ziri muri iyo nkambi y’abanyarwanda. Ingabo za Monusco zasobanuriye impunzi z’abanyarwanda ko zafashe gahunda yo gusura inkambi z’impunzi z’abanyarwanda nyuma yo kubona impuruza ya tanzwe n’impuzamashyaka ya MRCD yo ku italiki ya 14/11/2014 ivuga ko inkambi z’impunzi z’abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa RDC zigoswe n’ingabo za Congo FARDC ndetse n’iz’u Rwanda RDF. Monusco yasobanuriye izo mpunzi ko Congo n’u Rwanda bifite umugambi wo kugaba ibitero bya gisilikare ku mpunzi z’abanyarwanda; ingabo za ONU muri Congo zikaba zagaragarije izo mpunzi ko zidashyigikiye uwo mugambi w’ibyo bihugu wo kwica impunzi nk’uko zabigaragaje mu nama yabereye i Goma ku mataliki ya 24 na 25/10/2019 yahuje abakuru b’ingabo z’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Paul Kagame afite umugambi wo kurimbura aba bana b’impunzi z’abanyarwanda bari muri Congo !

Monusco yasobanuriye impunzi ko ifite inshingano zo kugarura amahoro muri Congo ko idafite inshingano zo guhamagara ibihugu by’amahanga kuza kurwanira muri Congo. Monusco kandi yagaragaje ko inkambi z’impunzi z’abanyarwanda mu burasirazuba bwa Congo zigizwe ahanini ( 70%) n’abana, abagore n’abantu bakuze bakeneye kurindirwa umutekano. Mu gitekerezo cya Kagame na Tshisekedi (Kisekeramwanzi) babona ko kwica abana b’impunzi z’abanyarwanda bari muri Congo ari ikintu cyiza cyane kuko gishobora gutuma baramba ku butegetsi!  Nk’uko mu bibona ku mashusho ari kuri iyi nkuru; inkambi z’impunzi z’abanyarwanda zigizwe ahanini n’urubyiruko n’abana bari munsi y’imyaka 15, abo bana nibo Kagame na Tshisekedi babeshyera bavugako bahungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Iyo witegereje neza usanga umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo uhungabanywa n’ibihugu bikomeye kuri iyi si bikoresha umwicanyi Kagame mu gusahura umutungo kamere wa Congo, urugero rutari kure ni uko mu nama 2 zose zabereye i Goma zihuje imitwe y’ingabo z’ibihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari yari iyobowe n’umutwe w’ingabo z’Amerika AFRICOM uba mu Budage; ubwo Tshisekedi (Kisekeramwanzi) yabonanaga na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron muri uku kwezi k’Ugushyingo, Macron yavuze ko azohereza ingabo z’Ubufaransa muri Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro kandi bizwi neza ko imyinshi muri iyo mitwe yashinzwe kandi ikaba ikomeje gufashwa na mushuti we Paul Kagame! None se ko Amerika (USA) n’Ubufaransa ari ibihugu by’ibihangange ku isi, akaba aribyo byohereza ingabo za Loni muri Congo kugarura umutekano (Monusco), ibyo bihugu bisubira inyuma bikohereza ingabo zabyo muri Congo gute kandi Monusco ihari?

Aba bana b’impunzi ngo nibo bateye ubwoba Kagame kuburyo akarere kose kagomba kubarwanya!

Igisubizo cy’iki kibazo kirerekana neza abahungabanya umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari abo aribo (ibyo bihugu bikomeye) kandi abaturage b’ako karere kimwe n’abanyafurika muri rusange niba batirwanyeho ngo bamagane imikorere y’ibi bihugu, abirabura bo muri Afurika bazatsembwa bashirireho bikozwe n’ibihugu by’abazungu bikoresha abicanyi nka Kagame n’injiji nka Tshisekedi (Kisekeramwanzi).
Afurika yose igomba guhaguruka ikamagana ubu bukoloni bushya bwa ba mpatsibihugu bakunda umutungo w’Afurika ariko bakanga abanyafurika.
Veritasinfo.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Next Post

ABAKOZI BA KAGAME BATANGIYE GUTERA UBWOBA UMUNYAKENYA GERMAIN KAMWALA MOLA: NGO NAHAGARIKE IBYO ARIMO, BUMVIKANE CYANGWA BAZAMURANGIZE

https://www.abaryankuna.com/ November 23, 2019 Kuva ku mugoroba wo kur’uyu wagatanu taliki ya 22 Ugushyingo 2019 Bwana Kamwala Mola, yatangiye kwakira telefone zimutera ubwoba zivuye mu Rwanda harimo n’izimubwira ko ibyo ari gukinamo atabizi. Ngo nakomeza gahunda afite yo gutamaza u Rwanda ngo azabisigamo ubuzima! Kuri telefone ya Bwana Mola,haragaragaraho nomero […]

You May Like