Umugore wa Rwigara yagaragaye asengera mu itongo ry’ahahoze hoteli y’umuryango we.

admin
0 0
Read Time:1 Minute, 53 Second

Umugore wa Rwigara Assinapol, Adeline Mukangemanyi Rwigara yagaragaye kuwa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo apfukamye mu kibanza cy’ahahoze hoteli y’umuryango we mbere y’uko isenywa mu 2015.

Adeline Rwigara usa n’aho aba ari gusenga, harebwe uko aba apfukamye, atuje mu kibanza cyahoze mu hoteli y’inyenyeri enye, Premiere Hotel, avuga ko yagannye Imana ngo ayiture ibibazo afite kuko atizeye ubutabera bwo mu Rwanda.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Adeline Rwigara yagize ati “ Ibibazo byanjye mbitura Imana kuko ntizeye ubutabera bw’iki gihugu [u Rwanda].”
Avuga ko kuwa Kane yari yabonye abo mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali bari ku kibanza cye bafite amabati, banacukura imyobo, ababajije bamubwira ko “Bagiye kuzitira icyo kibanza mu ijoro.”
Avuga ko arimo kwamagana ifatirwa ry’ikibanza cye. Taarifa dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo yahageraga kuwa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo yasanze ibyo uyu mugore yavugaga bitakozwe ku kibanza cye.
Adeline Rwigara avuga ko “ umuryango we umaze igihe ufite ibibazo by’imitungo.”
Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko ugiye gufatira ibibanza bidakoreshwa icyo byagenewe, ubishyire mu maboko ya minisiteri ishinzwe ubutaka. Uheruka gutangaza ko ibibanza 50 bizagerwaho n’ingaruka z’iki cyemezo.
Umwe mu bantu batashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Bwiza.com ko “ Adeline Rwigara ajya gusengera muri kiriya kibanza buri wa Gatanu, yambaye umupira w’umweru, uriho ifoto ya Assinapol Rwigara, afite agatambaro k’umukara yambaye n’ijipo y’umukara.”
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, umupfakazi wa Rwigara yari yabwiye Radio ijwi rya Amerika ko Leta ishaka kuzitira ikibanza cye, itamumenyesheje.
Ikibanza uyu mugore apfukamamo asenga cyahozemo hoteli yasenywe mu 2015. Ubuyobozi bwavuze ko iyi hoteli yubatswe nta ruhushya rutanzwe kandi ko yari imeze nabi mu miterere ku buryo yashoboraga gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Ibi ngo bikaba impamvu yo kuyishyira hasi hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu.
Adeline Rwigara yakunze kugaragaza ko yisunga Imana mu bibazo bye, ubwo yaburanaga ku byaha byo kwangisha abaturage ubutegetsi n’amacakubiri, yagaragaraga kenshi afite Bibiliya mu ntoki kandi akavuga ko “Yesu ari muzima.

Fred Masengesho Rugira

Fred Masengesho Rugira is a journalist. He holds a Bachelor Degree in Journalism and Communication acquired from University of Rwanda. Also holds A. He is currently English, Swahili and Kinyarwanda Editor at Bwiza.com.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
100 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Next Post

RWANDA’S GENOCIDE ORPHANS STILL FACE DISCRIMINATION AND EXCLUSION

The New York Times published a story titled “Rwanda’s Children of Rape Have Come of Age” in March 2019 about children born to mothers who were raped during the gruesome genocide in 1994. The story explores the stigma, intergenerational trauma, and discrimination faced by these children who grew up being called […]