MRCD igamije…..

admin 1

Mu ntangiriro y’ imyaka ya za 1990, nibwo FPR yateguye intambara igamije gufata ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda.  Hari ku itariki ya 01 Ukwakira 1990, ubwo ingabo za FPR zinjiraga mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Kagitumba uhana imbibi na Uganda. Intambara igitangira, FPR yumvishije Abanyarwanda kandi ibizeza ko ngo irwanira gushyiraho demokarasi isesuye.

Ntibyateye kabiri, ingabo zayo zikora ibara aho zinyuze hose, zica abaturage b’inzirakarengane mu turere zari zigaruriye uhereye mu maperefegitura ya Byumba na Ruhengeri. Aho zageraga hose, abaturage barazihungaga, bakajya kuba mu nkambi. Ibimenyetso bitari bike byagaragaje ko iyo ntambara yamaze imyaka 3 n’amezi 10 kugeza muri Nyakanga 1994 FPR-Inkotanyi yari yifitiye ibanga yihariye : gufata ubutegetsi budasaranganyijwe.

Ni bwo tariki ya 06 Mata 1994, yiyemeje kubura imirwano yo gufata ubutegetsi ku ngufu, mu mivu y’amaraso, yanze ku mugaragaro inzira yo kurangiza intambara hakurikijwe Amasezerano ya Arusha yari yarashyizweho umukono tariki ya 04 Ukwakira 1993.

Nyuma ya jenoside ndetse no gufata ubutegetsi kwa FPR, nibwo Abanyarwanda babonye by’ ukuri ko FPR itari ishishikajwe na demokarasi, ubutabera kuri bose cyangwa se amahoro.

Ubwicanyi bwibasiye ubwoko mu baturage b’ inzirakarengane bari barahungiye mu nkambi ya Kibeho, ahahoze ari muri Perefegitura ya Gikongoro, bugakorwa mu maso y’ ingabo za Loni, ubwibasiye impunzi mu cyahoze ari Zaïre, n’ubwatsembye abaturage b’ahahoze ari Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri muri 1997-1998; gufungira abantu ubusa, kunyereza abandi, ndetse n’ubuhotozi bunakomeje kugeza n’ubu, ni ibimenyetso bigaragaza ko FPR yabeshye Abanyarwanda n’isi yose.

MUVOMA NYARWANDA IHARANIRA IMPINDUKA MURI DEMOKARASI (MRCD, mu magambo ahinye y’igifaransa), ni urugaga rwa politike rwashyizweho hagamijwe kuvanaho ubutegetsi bw’igitugu n’agatsiko bya FPR, ngo himakazwe ibihe bishya, birangwa na politike y’ Ubutabera, Amahoro na Demokarasi hagati y’ Inyabutatu nyarwanda. Rwimirije imbere inyungu z’Abanyarwanda bose aho kuba iz’agatsiko.

MRCD igamije guha buri wese uburenganzira bwe mu isaranganyamutungo w’ igihugu, isaranganyabutegetsi, bityo buri wese agakora agamije kugiteza imbere, kuko bose basangiye gupfa no gukira.

One thought on “MRCD igamije…..

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Next Post

DreamWeek 2020: Real-Life ‘Hotel Rwanda’ Figure Hopes for Reconciliation

Paul Rusesabagina, the former hotel manager on whose story the 2004 film Hotel Rwanda was based, made a home for himself in San Antonio in 2009. Texas may have seemed like a peculiar destination for the Rwandan expat, but a combination of having friends nearby and San Antonio’s warm weather made it […]