MUVOMA NYARWANDA IHARANIRA IMPINDUKA MURI DEMOKARASI (MRCD), mu magambo ahinye y’igifaransa, ni urugaga rwa politike rwashyizweho hagamijwe kuvanaho ubutegetsi bw’igitugu n’agatsiko bya FPR, ngo himakazwe ibihe bishya, birangwa na politike y’ Ubutabera, Amahoro na Demokarasi hagati y’ Inyabutatu nyarwanda. Rwimirije imbere inyungu z’Abanyarwanda bose aho kuba iz’agatsiko.
Ntibikiri ibanga, mu Rwanda ibintu byarenze kwihanganirwa
Urugaga MRCD, rwemera nta shiti ko imiterere ya politike ndetse n’ubuyobozi bigomba gushingira ku mahame y’ubwisanzure n’inyungu bya rubanda.
Ikigaragara ni uko ubutegetsi buriho butumva ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, yaba UMUHUTU, UMUTUTSI cyangwa UMUTWA. Ni yo mpamvu dusanga ko indangagaciro z’ibanze zigomba kubakirwaho ubuyobozi ari izi zikurikira :
Kwimakaza ukuri, ubutabera n’ubwiyunge
Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
Kwihanganirana, gusangira akababaro, kubahana no kwirinda ivangura ry’amoko
Kugendera ku mategeko n’amahame ya demokarasi
Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu
Gukunda igihugu n’umurimo
Kurengera umutekano w’abaturage
Kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi
Gukorera mu mucyo no kurangiza inshingano
Kwita ku burere n’umuco mboneragihugu
Harakabaho UBUTABERA, AMAHORO, UBUMWE na DEMOKARASI mu Rwanda.