ITANGAZO RYA MRCD-UBUMWE RYAMAGANA IGURISHWA RY’IMITUNGO YASIZWE NA BENEYO.

admin

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
(M.R.C.D)
Postal address : Avenue Baron Albert D’Huart, 124 1950 KRAAINEM, Bruxelles, Belgique
Electronic address: mrcd2050@gmail.com

 

ITANGAZO RYA MRCD-UBUMWE RYAMAGANA IGURISHWA RY’IMITUNGO YASIZWE NA BENEYO.

Impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE iramagana ku buryo bukomeye igikorwa cy’ubusambo bukabije kirimo gikorwa n’ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame cyo kugurisha imitungo itimukanwa y’abanyarwanda batari mu gihugu.

MRCD-UBUMWE yatangajwe cyane no kubona itangazo ririho ibirango bya leta ya Paul Kagame ryasohotse ku italiki ya 10/08/2020 rimenyesha rubanda ko hashyizweho komite yo kugurisha imitungo itimukanwa yasizwe na beneyo iherereye mu karere ka Nyarugenge. Iryo tangazo ryo kugurisha imitungo y’abandi kimwe n’urutonde rw’aho iyo mitungo iherereye murarisanga ku mugereka w’iri tangazo.

MRCD-UBUMWE ikaba yibutsa abanyarwanda bose ko umutungo bwite utimukanwa (propriété privée) ugengwa n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iryo tegeko rigira riti « Umuntu wese ku giti cye, ishyirahamwe cyangwa se urwego rw’ubuyobozi bigomba kubaha no kubahiriza umutungo bwite wa buri muntu wese. Nta muntu numwe ugomba kubuzwa gukoresha umutungo we utimukanwa cyangwa se ngo uwuvogere mu buryo ubwo aribwo bwose kiretse ibyo biramutse bikozwe mu nyungu rusange kandi bigakorwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga ».

Kubera iyo mpamvu, MRCD -UBUMWE iramenyesha abanyarwanda bose, leta z’ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibi bikurikira :

1) Nyuma y’ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere harimo na jenoside byakozwe na leta ya Paul Kagame ifatanyije n’ishyaka rya FPR (crimes contre l’humanité), ubu iyo leta yiyemeje no gukora ibyaha byo kwambura abanyarwanda umutungo wabo bwite utimukanwa (crimes économiques). Ibi byaha bikaba bidasaza kandi umunyarwanda cyangwa se umunyamahanga uzifatanya n’iyo leta mu gukora ibi byaha, azafatwa nk’umufatanyacyaha.

2) Perezida Kagame Paul yishe abanyarwanda, abacitse ku icumu baramuhunga, abo bose akaba yarafashe imitungo yabo. Kuba iyo leta ifashe icyemezo cyo kugurisha imitungo y’abanyarwanda yirukanye mu gihugu, ubwo ni ubusambo budasanzwe. Imitungo y’abanyarwanda batari mu gihugu igomba gucungwa n’imiryango yabo cyangwa se igacungwa n’abo ba nyir’imitungo babihereye uburenganzira. Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uzagura iyi mitungo azaba aguze ibyibano, uwo nawe azakurikiranwa n’amategeko kandi akazasubiza iyo mitungo yibye hiyongereyeho inyungu yayikuyemo ndetse n’indishyi z’akababaro. Uko niko bigendera abaguze ibyibano.

3) MRCD-UBUMWE irashishikariza abanyarwanda bari mu mahanga, cyane cyane abaherereye mu bihugu byubahiriza uburenganzira bwa muntu, kwegera abanyamategeko bo muri ibyo bihugu kugirango babafashe gushyikiriza inkiko ibirego by’imitungo yabo bamburwa na leta ya Perezida Paul Kagame.

MRCD-UBUMWE irasaba ikomeje abanyarwanda kwirinda kugura iyo mitungo y’abandi kuko bizabagiraho ingaruka zikomeye cyane. Turahamagarira abanyarwanda kugira ubutwari bwo gutinyuka bakamagana abicanyi b’ibisambo bakomeje kuyogoza igihugu cy’u Rwanda.

Imana ibarinde.

Bikorewe i Buruseli taliki ya 26/08/2020

Bwana Faustin Twagiramungu Umuvugizi wa MRCD

 


0 0 voter
Évaluation de l'article
S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments
Next Post

Let me correct Rusesabagina’s son. They kidnapped his father and not arrested him! By Trésor Rusesabagina

THEY ARRESTED MY FATHER – and I don’t know if I will see him again. But one thing is for sure, I am going to fight and fight and fight until I do! I need all of you. I don’t usually do this but here I go. Anyone who has […]
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x