Ndahamagarira abanyarwanda bose GUSANGA FLN

admin

VERITAS INFO

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 6/11/2019 Impuzamashyaka ya MRCD yakoresheje ikiganiro mbwirwaruhame n’abanyamakuru i Brussels mu murwa mu kuru w’igihugu cy’Ububiligi; icyo kiganiro kikaba cyayobowe na Bwana Faustin Twagiramungu ufite umwanya wa visi-Perezida akaba n’umuvugizi wa MRCD. Muri icyo kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yahamagariye abanyarwanda bose kujya mu ngabo za FLN bakareka gukomeza kwicwa nk’ibimonyo!

Abanyamakuru babajije Faustin Twagiramungu impamvu yatumye atumiza ikiganiro mbwirwaruhame cya MRCD kuri iyo taliki. Twagiramungu yavuze ko MRCD ishaka gusobanurira abanyamahanga bashyigikiye kagame ko afite ibitekerezo bibi kubanyarwanda kandi ko atabashakira umukiro akubwo akaba ashaka umukiro we kugiti cye gusa n’abanyamahanga bamushyigikiye . Twagiramungu yavuze ko MRCD iri gutegura ibaruwa igomba koherezwa muri An isobanura neza ubwicanyi bwa Kagame kandi ko un yakoze iperereza rihagije kuri ubwo bwicanyi aho kugira ngo igire icyo ibukoraho ahubwo yaricecekeye!

Twagiramungu yagize ati: ” ntabwo Kagame yigeze ajyanwa mu rukiko rw’Arusha kandi rwaragombaga kuburanisha n’abicanyi bo muri FPR “. Twagiramungu avuga ko ibintu byose mu gihugu byabaye ibya Kagame. Twagiramungu yavuze na none ko ubutegetsi bwa Kagame abanyarwanda badashobora kubwihanganira, yagize ati:

https://www.youtube.com/watch?v=d4UxQ2_Rb-A&feature=emb_title

” Igihugu ni icyacu twebwe abaturarwanda, ntabwo igihugu cyaba cyarigaruriwe n’abega nk’uko bica Rutarindwa bashatse kukigarurira, noneho ngo twicecekere tubundabunde ngo byararangiye Iyo muvuga FLN aba ari ibintu byiza cyane, kuko icyo FLN ishaka ariko abanyarwanda bagomba gushyira hamwe, kuko FLN ari abana b’abahutu n’abatutsi bishyize hamwe kugirango babohore igihugu, bakiyobore baduhe agahenge, bakazana demokarasi mu gihugu cyabo kandi bumvikana … ” 

Twagiramungu yavuze ko Kagame adashobora kumutinyuka ngo agire aho amurega kuko yahita amutsinda izuba riva, yavuze ko abanyarwanda bagomba gusanga FLN bakabohoza igihugu cyabo!

ESE MRCD IVUGA IKI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU?

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Bwana Faustin Twagiramungu yabajijwe ikibazo cyo kugaragaragaza aho MRCD ihagaze ku kibazo cya jenoside yakorewe abahutu . Mbere yo kugira icyo akivugaho Twagiramungu yahaye ijambo uhagarariye ishyaka RRM muri icyo kiganiro maze yemeza ko MRCD ishimangira ko Paul Kagame yakoze jenoside y’abahutu ndetse akanatangiza jenoside yakorewe abatutsi. Twagiramungu nawe yaramwunganiye ashimangira ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwazanywe na Kagame bukaba bwarafashe intera yahindutsemo jenoside yakorewe abanyarwanda ; akaba asanga ariyo mvugo yari ikwiriye gukoreshwa kugirango abanyarwanda bose bakorewe ubwo bwicanyi ntibavangurwe nk’uko FPR-Kagame ibikora ivugajenoside yakorewe abatutsi gusa !


0 0 voter
Évaluation de l'article
S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments
Next Post

MRCD ibona ite genocide yakorewe Abahutu?

MRCD ishimangira ko Paul Kagame yakoze jenoside y’abahutu ndetse akanatangiza jenoside yakorewe abatutsi. Twagiramungu nawe yaramwunganiye ashimangira ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwazanywe na Kagame bukaba bwarafashe intera yahindutsemo jenoside yakorewe abanyarwanda ; akaba asanga ariyo mvugo yari ikwiriye gukor eshwa kugirango abanyarwanda bose bakorewe ubwo bwicanyi ntibavangurwe nk’uko FPR-Kagame ibikora ivugajenoside yakorewe abatutsi gusa ! […]

You May Like

0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x