M.R.C.D

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE

F.L.N

gallery/téléchargement (3)
gallery/e5129c19-8a66-4507-b782-4d4dcf2da204
gallery/rusesabinga-e1499693712848

Mr Paul Rusesabagina, Perezida wa MRCD

Maj. Callixte N. SANKARA, Visi-Perezida wa 2 wa MRCD akaba n’Umuvugizi wa FLN

gallery/irategeka

Col. Wilson Iritegeka vise Perezida wa 1 wa MRCD

gallery/logo
Turi bande ?
gallery/whatsapp image 2017-04-04 at 12.53.14

MUVOMA NYARWANDA IHARANIRA IMPINDUKA MURI DEMOKARASI (MRCD, mu magambo ahinye y’igifaransa), ni urugaga rwa politike rwashyizweho hagamijwe kuvanaho ubutegetsi bw’igitugu n’agatsiko bya FPR, ngo himakazwe ibihe bishya, birangwa na politike y’ Ubutabera, Amahoro na Demokarasi hagati y’ Inyabutatu nyarwanda. Rwimirije imbere inyungu z’Abanyarwanda bose aho kuba iz’agatsiko.
MRCD igamije guha buri wese uburenganzira bwe mu isaranganyamutungo w’ igihugu, isaranganyabutegetsi, bityo buri wese agakora agamije kugiteza imbere, kuko bose basangiye gupfa no gukira.

Urugaga MRCD, rwemera nta shiti ko imiterere ya politike ndetse n’ubuyobozi bigomba gushingira ku mahame y’ubwisanzure n’inyungu bya rubanda. Ikigaragara ni uko ubutegetsi buriho butumva ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, yaba UMUHUTU, UMUTUTSI cyangwa UMUTWA. Ni yo mpamvu dusanga ko indangagaciro z’ibanze zigomba kubakirwaho ubuyobozi ari izi zikurikira:

  •  Kwimakaza ukuri, ubutabera n’ubwiyunge
  •  Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
  •  Kwihanganirana, gusangira akababaro, kubahana no kwirinda ivangura ry’amoko
  • Kugendera ku mategeko n’amahame ya demokarasi
  • Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu
  • Gukunda igihugu n’umurimo
  • Kurengera umutekano w’abaturage
  • Kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi
  • Gukorera mu mucyo no kurangiza inshingano
  • Kwita ku burere n’umuco mboneragihugu

Izi ndangagaciro zizafasha Abanyarwanda kubakira kuri demokarasi igihugu kitajegajega mu mahoro n’ubutabera.

Muvoma Nyarwanda Iharanira Impinduka muri Demokarasi - MRCD - itangaje ishikamye ko Abanyarwanda bakeneye kubaho mu cyubahiro cyagenewe ikiremwa-muntu, bakishyira bakizana muri byose.

Muvoma Nyarwanda Iharanira Impinduka muri Demokarasi - MRCD - yiyemeje gukemura ibyo bibazo ibinyujije mu biganiro, maze amahoro akagaruka mu karere.

Muvoma Nyarwanda Iharanira Impinduka muri Demokarasi - MRCD - ikaba yiteguye kuganira n’indi mitwe yose ya politiki hagamijwe gushaka no kwihutisha uko impinduka yagerwaho vuba mu Rwanda. Abanyarwanda bakeneye ihumure n’icyizere cy’ejo hazaza.