M.R.C.D

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE

F.L.N

gallery/téléchargement (3)
gallery/dollarphotoclub_48741246-300x200

MRCD igamije iki ?

gallery/essentiel-commerce-intra-africain-cote-divoire-pommes-dafrique-du-sud
gallery/headsupstrartegies-photo-1-211
gallery/13887229500_5e0e0776e0_o

Politike n’inzego z’ubutegetsi
Gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokarasi n’amashyaka menshi, bwemera amashami atatu y’ubutegetsi (séparation des pouvoirs).
Kwimakaza no kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu hakurikijwe amategeko mpuzamahanga

  • Kurwanya byimaze yo ivangura n’itotezwa. Abanyarwanda bakagira amahirwe angana.
  • Kurwanya ruswa, kudahana, n’ibindi byaha
  • Kugena no gushyiraho uburyo bukwiye bwo gucunga neza umutungo wa rubanda n’uwa Leta
  • Guha ijambo umwari n’umutegarugore, kubahiriza uburinganire bw’abagabo n’abagore
  • Kurwanya ivangura n’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’abana, abari n’abategarugore
  • Gukemura burundu ikibazo cy’ubuhunzi

Ubwiyunge

  • Kwirinda icyagarura amacakubiri mu Banyarwanda
  • Kwihanganirana, gusangira akababaro
  • Kwirinda icyagarura ubwicanyi mu Rwanda

Ntibikiri ibanga, mu Rwanda ibintu byarenze kwihanganirwa kubera:

  • Ubutegetsi bw'igitugu butagendera ku mahame ya demokarasi
  • Ubutegetsi buhonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu
  • Ubutegetsi bufite urahare runini mu bikorwa byo kubangamira umutekano w'akarere
  • Ubutegetsi buharanira gusa inyungu z'agatsiko
  • Ubwiyunge bw’Abanyarwanda budashishikaje ubutegetsi buriho

Urugaga MRCD, rwemera nta shiti ko imiterere ya politike ndetse n’ubuyobozi bigomba gushingira ku mahame y’ubwisanzure n’inyungu bya rubanda. Ikigaragara ni uko ubutegetsi buriho butumva ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, yaba UMUHUTU, UMUTUTSI cyangwa UMUTWA. Ni yo mpamvu dusanga ko indangagaciro z’ibanze zigomba kubakirwaho ubuyobozi ari izi zikurikira:

  • Kwimakaza ukuri, ubutabera n’ubwiyunge
  • Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
  • Kwihanganirana, gusangira akababaro, kubahana no kwirinda ivangura ry’amoko
  • Kugendera ku mategeko n’amahame ya demokarasi
  • Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu
  • Gukunda igihugu n’umurimo
  • Kurengera umutekano w’abaturage
  • Kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi
  • Gukorera mu mucyo no kurangiza inshingano
  • Kwita ku burere n’umuco mboneragihugu

MRCD igamije guha buri wese uburenganzira bwe mu isaranganyamutungo w’ igihugu, isaranganyabutegetsi, bityo buri wese agakora agamije kugiteza imbere, kuko bose basangiye gupfa no gukira.

gallery/46b0e84c99ab484b8ecafefe8a1462fc_18